00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tesla iri gukora Robot iteye nk’umuntu izajya yifashishwa mu mirimo yatezaga ibyago abakozi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 20 Kanama 2021 saa 04:06
Yasuwe :
0 0

Umwe mu baherwe bakomeye ku isi akaba n’umuyobozi wa SpaceX na Tesla Motors, Elon Musk, avuga ko uruganda rwa Tesla rumenyerewe mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi, ruri kubaka robot izajya yifashishwa mu mirimo yakundaga kurambira abayikora cyane cyangwa bikabasaba kuyisubiramo kenshi ndetse n’indi yajyaga iteza ibyago birimo n’urupfu.

Elon Musk yabivuze kuri uyu wa Kane ku munsi wahariwe ibikorwa by’Ubwenge Buhimbano muri Tesla aho yemeza ko iyi robot iteye nk’umuntu umwaka utaha izaba yamaze gutangira imirimo yayo.

CNN ivuga ko Musk atigeze agaruka ku byerekeranye n’uko iyi robot izajya igurishwa cyangwa ngo avuge igiciro cyayo, ahubwo yavuze ko izaba ifite ikirahure aho wagereranya no mu isura y’umuntu akaba ari ho hazaba hagenewe kwerekanirwa amakuru y’ingirakamaro azajya aba akenewe.

Musk yagize ati “Ahanini igiye gutangira kwibanda ku kazi kari gasanzwe karambira abantu, gasaba gusubirwamo kenshi n’agashobora guteza ibyago.”

Mu gukomeza kuvuga ibigwi by’iyo robot yahise yongera agira ati “Mbese ni uwuhe murimo abantu batifuza gukora?” Aha yumvikanishaga ko imirimo imeze nk’iyo yose ‘TSLA robot’ izajya iyibakorera nta mpungenge.

Uyu muherwe yagarutse ku kuntu iyo robot izatanga umusaruro ufatika mu rwego rw’ubukungu ndetse ikazanatuma mu gihe kizaza imirimo y’amaboko isaba ingufu, abantu bazajya bayikora kubera amahitamo yabo ariko abazaba bumva batifuza kuyikora bazaba barashyizwe igorora n’iyo mashini izajya ibera umuntu aho atari.

Gusa nubwo hari uruhande rwishimira umuvuduko ikoranabuhanga riri kugenderaho, hari urundi ruhande rugizwe ahanini n’abakozi babonaga amaramuko kuko bakoze iyo imirimo igiye kujya ikorwa n’imashini nk’izo zikomeje kwisukiranya ku isoko ry’umurimo, aho abantu bafite impungenge zo gutakaza akazi bakazasunikirwa kujya gushaka ubundi buryo bw’imibereho.

Haracyari kandi imbogamizi mu mashini nk’izi zigenewe gukora imirimo yakorwaga n’abantu bitewe n’uko zidafite inyurabwenge nk’iy’abantu ngo zibashe gusesengura no gutekereza.

Iyi robot irimo gukorwa n’uruganda rwa Tesla izaba ifite ubushobozi bwo kugendera ku muvuduko wa kilometero zirenga gato umunani ku isaha kandi yikoreye ibintu bipima ibiro 20, ikazaba yo ubwayo ipima ibiro 56 n’uburebure bushobora kurenga metero ebyiri ho gato.

Abantu bafite impungenge zo gutakaza imirimo yabo Musk yabahumurije avuga ko iyo robot itaratangira gukora

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .