Liquid Telecom yagabanyije ibiciro bya internet inakuraho ingano ntarengwa y’iyo ukoresha

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 26 Gashyantare 2020 saa 12:23
Yasuwe :
0 0

Ikigo gitanga itumanaho rya internet mu Rwanda, Liquid Telecom, cyakoze impinduka mu buryo kigeza internet ku bantu, kigabanya ibiciro, kizamura umuvuduko wa internet ndetse kinakuraho uburyo umuntu yagenerwaga ingano runaka agomba gukoresha.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo iki kigo cyatangije uburyo cyise ‘Liquid Home’, buzafasha abantu kubyaza umusaruro internet imaze iminsi yegerezwa ingo z’abaturage hiryo no hino mu gihugu, kandi ku giciro gito.

Mu mpinduka nshya, ku muntu ukoresha internet itanga megabits eshanu ku isegonda ari nayo iri hasi, guhera kuri ubu asabwa kwishyura 27 999 Frw, mu gihe ubusanzwe yishyuraga 49 999 Frw. Ku bindi byiciro ho hazamuwe umuvuduko wayo, ibiciro biguma ari bya bindi.

Hejuru y’ibyo, mbere yo guhabwa internet umuntu yasabwaga kwishyura 50 000 Frw yo kuyimugezaho mu nzu iwe, ubu ayo mafaranga yavanweho. Ni ukuvuga ko uwasabwaga hafi hafi 100 000 Frw ngo agezweho internet, ubu ni 27 999 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa Liquid Telecom muri Afurika yo hagati n’Iburasirazuba, Sam Nkusi, avuga ko bamaze igihe begereza internet ingo n’izindi nyubako binyuze mu miyoboro ya fibres optiques yagiye yagiye inyuzwa mu butaka hirya no hino.

Uretse nk’imidugudu imaze igihe ituwe, iyubakwa ubu, uko hashyirwamo ibikorwa remezo nk’imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi, ni nako hashyirwamo iya internet.

Nkusi yakomeje ati “Twageze ku ngo, aho abantu batuye dushyiraho insinga za fibres optique. Nureba ku muhanda iwawe uzabona urutsinga rutukura rutunguka hejuru. Twabitangaga mbere twishyuza n’abantu, ubu nta mafaranga kugira ngo tugushyireho ube umukiliya wacu, tugusaba ubwishyu bwa internet ukeneye gusa.”

Avuga ko bitewe n’uko mu Rwanda igice kinini ari urubyiruko, rukeneye internet ihendutse bijyanye n’amikoro ya buri wese, kandi idacika.

Umuyobozi wa Liquid Telecom mu Rwanda, Alexis Kabeja, avuga ko uretse kugabanya ibiciro ku cyiciro cyo hasi, ku bindi ho hazamuwe umuvuduko wa internet.

Ati "Abakiliya basanzwe twabongereye umuvuduko wa internet, ni ukuvuga ngo uwakoreshaga iya Mbps 15 ku 69 999 Frw, twazamuye umuvuduko tuwugeza kuri Mbps 25, naho uwari ku ya Mbps 30 twamugejeje kuri Mbps 80. Abakiliya bari basanzwe twabazamuriye umuvuduko kugira ngo babashe gukora byinshi bishoboka.”

"Ni ukuvuga ngo twabahaye kuyikoresha nta ngano ntarengwa itanzwe, kubera ko kuba ufite Mbps 80 mu rugo ushobora gukora byinshi, kuri telefoni, televiziyo zikoresha internet, camera z’umutekano, gukurikirana ibibera mu rugo, kwerekana ibintu kuri internet, ariko icy’ingenzi ni internet idafite umupaka, ikaza yihuta kandi ku giciro cyoroheye abantu benshi."

Kugeza ubu imiyoboro ya fibres optiques imaze kugezwa mu midugudu myinshi cyane cyane mu mujyi wa Kigali nka Gacuriro, Gisozi, Kacyiru, Kagugu, Kibagabaga, Kimihurura, Kinyinya, Kiyovu, Nyarutarama, Rebero, Rugando, Remera, Vision 2020 na Vision City, ndetse n’ahandi irimo kubakwa.

Liquid Telecom imaze kubaka ibikorwa hirya no hino muri Afurika, aho yamaze gukora imiyoboro ikwirakwiza internet ihuza Cape Town muri Afurika y’Epfo na Cairo mu Misiri, no kuva kuri Port Sudan ukagera muri Cameroon.

Iteganya gukwirakwiza internet n’ahantu hahurira abantu benshi nko muri Kigali Arena, mu busitani imbere y’Umujyi wa Kigali n’ahandi, kandi bigakorwa ku buntu.

Liquid Telecom ivuga ko internet ihabwa abantu mu ngo inajyana no kuyishyirirwa mu nyubako ku buntu, igikoresho gisakaza internet nziramugozi na telefoni ikoresha umugozi ishobora guhamagaragana n’izindi zatanzwe n’iki kigo, ku buntu.

Abakeneye izi serivisi basabwa kureba niba aho batuye hagera fibres optiques, ubundi bagahitamo bitewe na internet bakeneye, kandi gusaba kuyihabwa babikorera kuri internet, ndetse no kwishyura bishobora gukorwa hifashishijwe ikarita cyangwa mobile money.

Mu byiciro bya internet itangwa na Liquid Telecom habanza icyiciro gihendutse kurusha ibindi (Basic essential), aho internet itanga Megabits eshanu ku isegonda igurwa 27 999 Frw ku kwezi, igenewe umuryango (Family Entertainment) itanga Megabits 25 ku isegonda igurwa 69 999 Frw ku kwezi, hakaza iyisumbuye kurushaho (Modern Family) itanga Megabits 80 ku isegonda igurwa 113 999 Frw ku kwezi, n’ihanitse (Power Pack) itanga Megabits 150 ku isegonda igurwa 199 999 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa Liquid Telecom muri Afurika yo hagati n’Iburasirazuba, Sam Nkusi, abwira abanyamakuru impinduka zakozwe
Umuyobozi wa Liquid Telecom mu Rwanda, Alexis Kabeja, avuga ko uretse kugabanya ibiciro, hanazamuwe umuvuduko wa internet buri cyiciro cyahabwaga
Abayobozi muri Liquid Telecom ubwo hatangazwaga gahunda yo kurushaho kugeza internet ku bantu
Ubuyobozi bwa Liquid Telecom mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu

Amafoto: Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .