Ku mpamvu zo kugira ngo ibigo bikora ibirebana n’ikoranabuhanga mu Rwanda byongere ubumenyi mu kurinda umutekano wo kuri internet, abayobozi bo muri ibyo bigo bakoze inama yakurikiwe n’amahugurwa ku bakozi babo kugira ngo bongererwe ubumenyi bwimbitse mu kubugabunga uwo mutekano.
Amahugarwa yatangiye kuwa Mbere tariki ya 10 Werurwe i Kigali, yateguwe n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda - RICTA (Rwanda Information Communication Technology Association) gifatanyije n’ikigo mpuzamahanga mu ikoranabuhanga - ICANN.
Ghislain Nkeramugaba uyobora RICTA, yasobanuriye abayobozi bo mu bigo byose bya leta n’iby’abikorera bikora ibirebana n’ikoranabuhanga, inshingano za RICTA, aho yavuze ko “iya mbere ari ukugenzura no gucunga domain name y’u Rwanda (.rw) no guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda.”
Yakomeje avuga ko izo mpamvu ari zo zatumye bahitamo gufatanya n’ibindi bigo mu kongera ubumenyi bwimbitse mu bijyanye n’umutekano kuri internet (domain name security), kugira ngo banongere umubare w’abakoresha ikoranabuhanga.
Nubwo aya mahugurwa azamara iminsi ibiri, ngo ingamba zo gukomeza kongera umutekano kuri internet zizakomeza dore ko n’ibindi bihugu byatangiye kuwukaza mu buryo bushya.
Charles Mugisha uyobora itsinda rishinzwe umutekano mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), yagaragaje ingamba n’ibikorwa RDB na Guverinoma y’u Rwanda byafashe ku mutekano w’ikoranabuhanga.
Yagize ati: "Twafashe ingamba zirimo gushyiraho itsinda ry’inzobere zihangana n’abajura kuri internet (hackers), gukora isuzuma ku bikorwa bya guverinoma mu ikoranabuhanga n’ibindi."
Inama n’amahugurwa bigamije kongerera abayobozi ubumenyi mu ikoranabuhanga mu bijyanye n’umutekano kuri internet (Domain name security) yasobanuwemo ibirebana n’ubushabitsi ndetse n’ingaruka zibugeraho iyo nta mutekano.
Inzobere za ICANN ziri guhugura abo bakozi aho kuri uyu wa Kabiri zizakomeza kwibanda ku batekinisiye zibasobanurira icyakorwa mu gihe habaye ihungabana ry’umutekano kuri internet.




TANGA IGITEKEREZO