Iryo koranabuhanga ryifashisha ubwenge bw’ubukorano, Artificial Intelligence. Rishobora kuvugisha cyangwa se kubyinisha inzuki. Kugira ngo bamenye imiterere yazo, abo bashakashatsi bakoze robot nto cyane ishobora kwigana imikorere y’inzuki.
Bayise RoboBee. Ni nto cyane, bayiha amababa ameze nk’ay’inzuki ku buryo ishobora kugenda nkazo nubwo uyirebye utabona ko imeze kimwe na zo.
Ifite ubushobozi bwo kubwira inzuki ngo zihagarare mu gihe ziri kugenda, ikanazibwira ubwoko bw’ururabo zajyamo guhova.
Ntabwo ari ubwa mbere abantu bakoze ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu kuvugisha inyamaswa. Gusa iryari ryarakozwe ryose, ryashingiraga ku byiyumviro bya muntu, urugero nko kwigisha inguge gukoresha imvugo z’amarenga.
Hifashishijwe ubwenge bw’ubukorano, magingo aya birashoboka ko inyamaswa zaganirizwa hifashishijwe indimi zo ubwazo zikoresha.
Igikomeje kwibazwaho ni uburyo iri koranabuhanga rizakoreshwa mu gihe kiri imbere. Abahanga mu guhanga udushya bafite impungenge ko rishobora kuzakoreshwa mu kwibasira inyamaswa n’ibiguruka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!