00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yateye intambwe ikomeye ishobora kuyisubiza ku Kwezi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Ugushyingo 2022 saa 11:02
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje mu isanzure icyogajuru cya mbere kizifashishwa muri gahunda yo gusubira ku kwezi iki gihugu gifite izwi nka ‘Artemis’.

Artemis ni gahunda y’Ikigo cya Amerika gishinzwe ibijyanye n’isanzure igamije gusubiza umuntu ku kwezi kuva mu 1972 ubwo iki gihugu giherukayo muri gahunda cyise ‘Apollo 17’.

Biteganyijwe ko binyuze muri iyi gahunda NASA izohereza ku kwezi umugore wa mbere n’umwirabura wa mbere kuri iyi nyenyeri y’Isi. Bitandukanye no mu 1972, abazajya ku kwezi kuri iyi nshuro bazakora ubushakashatsi bwimbitse bushobora gutuma no ku mubumbe wa Mars hoherezwa umuntu wa mbere.

Ku wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022, nibwo NASA yohereje mu isanzure icyogajuru cya mbere biteganyijwe ko kizakoreshwa muri iyi gahunda.

Mu nshingano za mbere iki cyogajuru cyahagurikiye i Florida gifite harimo kureba ko ibyuma gikozemo bishobora kwihanganira ubushyuhe bukabije buri hafi y’izuba, kuzenguruka mu kirere cy’ukwezi kugira ngo kirusheho kumenya imiterere yako no kumenya ko ikoranabuhanga mu by’itumanaho gifite rikora neza.

Biteganyijwe ko iki cyogajuru nikimara kugera mu bilometero 4000 kizashwanyuka, igice kimwe kikagaruka ku Isi kikagwa mu Nyanja y’Abahinde, mu gihe ikindi kizwi nka ‘Orion’ aricyo kizakomereza urugendo mu kirere cy’ukwezi.

Iki cyogajuru kizamara mu isanzure iminsi 26 ubundi kigarukane ku Isi amakuru azatuma mu 2024 noneho hoherezwa ikindi kirimo abantu ariko nacyo kikagaruka badakandagiye ku butaka bwo ku kwezi. Nyuma nibwo hazategurwa urugendo ruhoherezwa abandi bantu bazagera ku kwezi barimo umugore umwe n’umwirabura umwe.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje mu isanzure icyogajuru cya mbere kizifashishwa muri gahunda yo gusubira ku kwezi iki gihugu gifite izwi nka ‘Artemis’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .