Uyu mubumbe umwe byagaragaye ko ushobora kubonekaho ubuzima ntiwari warigeze kuvumburwa na rimwe, ndetse imibare ivuga ko uruta iyi Si yacu mu bunini ku rugero rwa 40%.
Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Liège mu Bubiligi, ku wa Gatatu w’icyumweru gishize ni bo bemeje iby’uyu mubumbe bifashishije ibyuma biri ku Isi byifashishwa mu bikorwa bijyanye n’ikirere n’isanzure, hashingiwe ku makuru yatanzwe n’icyogajuru cya NASA.
Metro itangaza ko iri tsinda ry’abashakashatsi ryari riyobowe na Laetitia Delrez, aho ibyabuvuyemo byasohokeye mu kinyamakuru cya Astronomy&Astrophics. Umubumbe umwe wahawe izina rya “LP 890-9b” cyangwa TOI 4306b uruta Isi mu bunini hafi ku kigero rwa 30% mu gihe uwa kabiri utari warigeze kumenyekana na rimwe wo wiswe “LP 890-9c” cyangwa SPECULOOS-2c wo ukaruta isi hafi ku kigero rwa 40%.
Kimwe mu byashingiweho havugwa ko ubuzima bushoboka kuri uyu mubumbe, ni uko utarangwa n’ubushyuhe bukabije nk’uko bimeze ku yindi mibumbe nka Venus mu gihe uyu mushya wo ubushyuhe bw’izuba buwugeraho bungana na kimwe cya kabiri cy’ubugera ku isi ndetse byitezwe ko uyu mubumbe ujya mu izifashishwa mu gushakisha aho ubuzima bushoboka uretse hano ku Isi.
Delrez yavuze ko uyu mubumbe ufite ubuso bw’urutare ariko ushobora kubonekamo amazi mu nda yawo ndetse igice kimwe mu biwugize kikaba kirangwa n’uko hahora ari ku manywa butira mu gihe ikindi cyo hahora ari mu gicuku budacya.
Byitezwe ko hifashishijwe icyogajuru cyitiriwe James Webb, hazakomeza gukorwa ubushakashatsi bwimbitse, mu rwego rwo kumenya ibyisumbuye kuri uyu mubumbe, ngo harebwe ko haba hamwe mu hazatuzwa abantu mu gihe kiri imbere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!