00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanga bavumbuye intera ya mbere nini itandukanya umubumbe n’inyenyeri yawo

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 28 January 2016 saa 06:50
Yasuwe :

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavumbuye inzira nini kuruta izindi izenguruka izuba, igizwe n’umugabane bisaba imyaka isaga miliyoni kugira ngo uzenguruke inyenyeri yawo, kuko bitandukanyije n’intera ya kilometero zigera kuri tiliyari.

Uwo mubumbe wa 2MASS J2126-8140 ugizwe n’imyuka utandukanywa n’inyenyeri yawo n’intera ya kilometero tiriyali imwe, bituma inzira y’uwo mubumbe iba ndende inshuro 140 kuruta iyo umugabane wa Pluto unyuraho uzenguruka izuba.

Abahanga bamaze igihe bakora ubushakashatsi bibaza niba uyu mubumbe wa 2MASS J2126-8140 udafite inyenyeri yawo, ariko baza gusanga ufite inyenyeri bitandukanyijwe n’intera ikubye inshuro 7000, intera igaragara hagati y’Isi n’izuba.

Amakuru ku ivumburwa ry’iyo nzira, yagaragaye muri raporo ngarukakwezi y’abahanga ba Royal Astronomical Society.

Abahanga bavuga ko uwo mubumbe ugizwe n’imyuka ari munini cyane, hagati y’inshuro 12 na 15 z’ubunini bwa Jupiter, uyu ukaba ariwo usanzwe uzwi ko ariwo mubumbe munini mu isanzwe izenguruka izuba.

BBC ivuga ko ari ubwa mbere havumbuwe intera ingana ityo.

Intera ndende ya mbere ibayeho yagati y'umubumbe n'inyenyeri yawo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .