00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakozwe porogaramu ifasha kumenya ibyo umuntu avuze urebye iminwa

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 27 March 2016 saa 05:53
Yasuwe :

Abashakashatsi bo mu Bwongereza batangaje ko bakoze ikoranabuhanga rifasha kumenya ibyo umuntu avuze hakurikijwe ukom iminwa inyeganyega.

Iyi porogaramu yiswe "lecture sur les lèvres", ishobora gukoreshwa mu kumenya ibyavuzwe n’abantu bagaragara mu mashusho yafashwe n’ibyuma byifashishwa mu gucunga umutekano (Camera de surveillance).

Nk’uko BBC yabyanditse, aba bashakashatsi bo muri kaminuza ya East Anglia bemeza ko iyi porogaramu ishobora kwifashishwa mu kurwanya ibyaha n’iterabwoba ariko nanone ikaba yakoreshwa n’abanyamakuru bakora itangazamakuru ricukumbuye ku byamamare.

Aba bashakashatsi bavuga ko bakoze iyi porogaramu mu gihe abahanga mu bijyanye no kumenya ibivuzwe n’umuntu urebeye ku munwa bemeza ko bigoye kumenya gutandukanya inyuguti ya B na P.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .