00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Havumbuwe umubumbe umeze neza nk’Isi

Yanditswe na

Philbert Girinema

Kuya 24 July 2015 saa 08:35
Yasuwe :

Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku bumenyi bwo mu kirere n’isanzure NASA (National Aeronautics and Space Administration) cyatangaje ko habonetse undi mubumbe ufite imiterere nk’iy’Isi.

Itangazo rya NASA ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2015, rivuga ko uyu mubumbe mushya uzenguruka inyenyeri nk’uko izuba naryo ribikora.

Uyu mubumbe wiswe Kepler 452b, ngo ufite imimerere imeze neza neza nk’iy’Isi kurusha indi yose yabayeho nk’uko inzobere mu by’isanzure muri NASA zabitangaje.

Intera iri hagati y’uyu mubumbe n’inyenyeri ingana n’intera iri hagati y’inyenyeri n’Isi uvuye ku Izuba. Birashoboka kubona amazi kuri uyu mugabane, biwuha amahirwe menshi yo guturwa.

Ingano y’urumuri iba kuri Kepler 452b ku mwaka ingana 1400. Kepler 452b iteganye n’inyenyeri ijya kumera nk’izuba. Iyi nyenyeri ni nini 10% uyigereranyije n’Isi, ikagira n’urumuri ruruta urwo ku Isi 10%.

Iyi nyenyeri iteganye na Kepler 452b imaze imyaka miliyari 1.5.

Inzobere mu bumenyi bw’ikirere, Joseph Twicken, yavuze ko kuvumburwa k’uyu mubumbe birafasha mu kugaragaza uburyo imigabane itandukanye mu isanzure ishobora guturwaho.

Kepler 452b ifite imiterere imeze neza nk'iy'Isi

Hari amahirwe yo guturwa

Kepler 452b ifite akarambararo (rayon) kanini kuruta ak’Isi ho 60%, hashobora kuba ibibuye bitewe n’uko ikirere cyaho kimeze, no kugaragara ho amazi menshi. Hashobora kugaragara ibirunga nk’uko izi nzobere zibivuga.

Uyu mubumbe uri mu yindi 12 itandukanye yagaragajwe na telescope yitwa ‘Kepler’.

Kugira ngo ibeho, iyi mibumbe iba igomba kugira umurambararo uri munsi inshuro ebyiri z’uw’Isi, kandi ukaba uherereye ku ntera iringaniye uvuye ku zuba, ituma udakonja cyangwa ngo ushyuhe, ahantu nk’amazi ashobora kubaho atemba.

Muri iyi mibumbe mishya 12, Kepler 452b niwo wa mbere wagaragaye ko utandukanye n’indi mibumbe, nyuma yo kwitegereza mu buryo butandukanye hifashishijwe ibikoresho byabugenewe.

Kuba Inyenyeri izengurukwa na Kepler 452b imaze imyaka igera kuri miliyari 1,5 kuruta izuba kandi bijya kumera kimwe, bishobora gutanga isura y’uko Isi ishobora kumera mu myaka iri imbere.

Umuhanga mu bumenyi bw’ Ikirere Doug Caldwell yagize ati "Ukwiyongera kw’ingufu zirekurwa n’inyenyeri iri gusaza gushobora gushyushya bikomeye, bigatera gukama inyanja zari zihari, hakabaho gutakaza amazi burundu ku mugabane […] Kepler 452b nayo ishobora kugerwaho n’ibishobora kuzaba ku Isi mu myaka miliyari iri imbere, ubwo izuba rizasaza rigatwika cyane.”

Isi (ibumoso) n'uyu mubumbe mushya wavumbuwe

NASA ikoresheje Kepler mu kwitegereza ibigize isanzure, imaze gutahura imibumbe ikigenzurwa neza igera 4 696. Iyi ndebakure ya Kepler imaze kugenzura inyenyeri zirenga 150 000 kuva yakoherezwa mu kirere mu mwaka wa 2009 kugeza ubwo yagiraga ikibazo hagati mu mwaka wa 2013, ubwo tubiri mu twuma yifashishaga twangaga gukora.

Imibumbe yatangajwe kuri uyu wa kane yitegerejwe na NASA mbere y’uko Kepler igira ibibazo.

Mu mwaka ushize, Ikipe mpuzamahanga y’inzobere mu by’isanzure yavumbuye undi mubumbe utari mu isanzure rigaragiye izuba (système solaire), ufite ubunini bugereranywa n’ubw’Isi kandi hari amahirwe menshi ko muntu yahatura nta kibazo kubera ikirere cyawo no kugira amazi.

Uyu mubumbe wahawe izina rya Kepler-186f utanga icyizere ko hashobora kuba ubuzima.

Kepler 452b mu ibara ry’ubururu n’Isi mu ibara ritukura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .