00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indege ikoresha imirasire y’izuba yesheje umuhigo wo kuzenguruka Isi

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 26 July 2016 saa 10:21
Yasuwe :

Indege iguruka yifashishije imirasire y’izuba yesheje umuhigo wo kuzenguruka Isi, igera i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ari na ho yari yahagurukiye.

Iyi ndege yitwa Solar impulse-2 yahagurutse Abu Dhabi ku itariki 9 Werurwe 2015, yongera kuhagera ku itariki 26 Nyakanga 2016 nyuma yo gusoza urugendo rwa nyuma rwavaga i Cairo mu Misiri.

Yari itwawe na Bertrand Piccard na Andre Borschberg, abapilote babiri bagendaga basimburanwa.

Aba bagabo bombi batangiye umushinga w’indege ikoresha imirasire y’izuba aho gukoresha ‘Benzene’ mu rwego rwo guteza imbere ingufu zisubira (renewable energy).

Solar impulse-2 ibaye imwe mu ndege 19 zazengurutse isi; yakoze urugendo rugizwe n’ibyiciro 17 aho yagenze kilometero ibihumbi 42 izenguruka imigabane ine, inyanja eshatu ntoya n’ebyiri nini.

Urugendo rurerure mu zo iyi ndege yakoze rungana na kilometero 8.924; yavaga Nagoya mu Buyapani yerekeza i Hawaii muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba yaramaze amasaha 118 mu kirere.

Uru rugendo rwatumye Borschberg wari uyitwaye aca agahigo ko kumara igihe kinini atwaye wenyine nta kiruhuko.

Nyuma yo kugera Abu Dhabi aho bakirijwe amashyi menshi, Piccard yavuze ko kwesa uwo muhigo ari ikimenyetso ko ejo ari heza, ndetse asaba n’abandi gushyigikira ikoreshwa ry’ingufu karemano.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Piccard na Borschberg bari bizeye kwesa umuhigo wabo umwaka ushize, ariko bakomwa mu nkokora n’ikirere kitari kimeze neza mu majyaruguru y’Isi.

Indi mbogamizi bahuye na yo ni igihe batiri zangirikaga mu rugendo rw’iminsi itanu n’amajoro atanu rwanyuraga mu Burengerazuba bw’inyanja ya Pacifique.

Solar Impulse-2 yakozwe nyuma yo kugerageza Solar Impulse-1, ifite uburemere bwa toni 2.3 ikagira amababa nk’aya Boeing 747.

Ifite umwanya w’umupilote (cockpit) muto kuko ujyamo umuntu umwe, ndetse abayitwaye bifashishaga ibikoresho bituma babona umwuka (oxygen tanks) igihe bageze ku butumburuke bwo hejuru. Bari bemerewe gusinzira iminota 20 gusa.

Imiterere ya Solar impulse-2
Imaze kugwa i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu
Byari ibyishimo ubwo iyi ndege yageraga i Abu Dhabi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .