00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Microsoft yinjiye mu rugamba rwo kugenzura icuruzwa ry’urumogi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 June 2016 saa 09:16
Yasuwe :

Sosiyete ya Microsoft isanzwe ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga yinjiye mu bufatanye na Kind Financial yo muri Leta ya California ifasha Leta n’abashoramari kugenzura icuruzwa ry’urumogi mu buryo bwemewe n’amategeko.

Microsoft ivuga ko ubu bufatanye ari bwo bwa mbere igiranye n’ikigo gikora imirimo nk’iyi, ikazakorera muri Washington, aho icuruzwa ry’urumogi ryemewe.

Kuba iyi sosiyete yinjiye muri ubu bufatanye ngo bizafasha Leta kubona amakuru y’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge binyuze mu ikoranabuhanga.

Microsoft yatangarije BBC ko ishyigikiye guverinoma n’abafatanyabikorwa bayo igamije kubafasha gusohoza inshingano zabo neza.

Umuvugizi wa Microsoft yagize ati” Kind Financial yari iri gushakisha igisubizo gifasha ibyo bigo kugenzura no gukurikirana ibiyobyabwenge kugira ngo harebwe niba bigurishwa mu buryo bukurikije amategeko.”

Kind yari imaze imyaka itatu igurisha porogaramu yayo ‘Agrisoft Seed to Sale’ ifasha mu kugenzura ,ihingwa, itunganywa n’icuruzwa ry’urumugi.

Sosiyete ya Kind ariko yatangaje ko ikoranabuhanga rya Microsoft ari ryo isanga rikenewe ngo hakorwe porogaramu iberanye n’ibipimo Leta yifuza, izajya ifasha kugenzura niba urumogi rucuruzwa mu buryo bukurikije amategeko.

Ubusanzwe ubucuruzi bw’urumogi nmuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntibwemewe, ariko iyo Leta imwe itoye itegeko ribwemera bikorwa ariko hari uburyo buhamye bw’igenzura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .