00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NASA yanyomoje amakuru y’uko hari ikibuye kizagwa Isi

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 24 August 2015 saa 05:59
Yasuwe :

Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku bumenyi bwo mu kirere n’isanzure NASA cyanyomoje amakuru yari amaze iminsi acaracara kuri Internet ko hari ikibuye kizagwa ku Isi muri Puerto Rico.

Amakuru yatangazwaga ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko hari ikibuye kizahanuka hagati ya tariki ya 15 na 28 Nzeli kikagwa muri Puerto Rico.

Aya makuru kandi yavugaga ko iki kibuye (Asteroid) ni kiramuka kiguye, kizatigisa isi cyane cyane mu bihugu bituranye n’inyanja ya Atlantique, mu bihugu byo muri Amerika yo hagati n’iy’Epfo ndetse n’ikigobe cya Golf.

Mu itangazo NASA yashyize ku mugaragaro kuwa Gatatu tariki ya 19 Kanama 2015, yavuze ko ibyo bihuha byakunze gutangazwa bidashingiye ku bushakashatsi na bumwe, inemeza ko nta kuntu byaba ari ukuri ngo ibe itabizi.

NASA yavuze ko hari amahirwe angana na 0.01% ngo icyo kibuye kibe cyakora ku Isi kandi ko kizamanuka mu myaka 100 iri imbere uhereye none.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .