00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NASA yashyize ahagaragara ‘Selfie’ zafatiwe kuri Mars

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 21 August 2015 saa 03:14
Yasuwe :

Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku bumenyi bwo mu kirere n’isanzure NASA (National Aeronautics and Space Administration) cyashyize ahagarara ‘selfie’ y’akamodoka iki kigo cyohereje kuri Mars mu bushakashatsi.

Akamodoka ka NASA kiswe Curiosity Rover kageze bwa mbere ku mubumbe wa Mars muri Kanama mu mwaka wa 2012.

Gapima ibiro 1000, kifotoye amafoto menshi gakoresheje ukuboko kwako kuriho camera. Ayo mafoto akaba karayafashe tariki ya 5 Kanama 2015, ubwo kari kuri uyu mubumbe mu gace kitwa Marias Pass munsi y’imisozi ifite uburebure bungana na kilometero 5 na metero 500.

Aka kamodoka cyangwa imashini idakoreshwa n’abantu (robot) kagiye ku mubumbe wa Mars kahamara ibyumweru byinshi, gafite inshingano zo gufata amafoto ajyanye n’uko ubutaka bwo kuri Mars bumeze, n’ukuntu amazi yaho cyane cyane ayo mu misozi ameze niba yabasha gutanga umwuka wa Oxygen.

Selfie ya Curiosity Rover yifotoye iri kuri Mars

Steven Lee, ushinzwe Curiosity Rover yatangaje ko bishimiye ibyo ikora kuko kabafasha gukora ubuvumbuzi n’ubushakashatsi ku miterere ya Mars.

Curiosity Rover yararangije urugendo yakoreraga kuri Mars tariki ya 12 Kanama 2015 ikaba yari yahagurutse ku Isi muri Nzeli 2014. Abahanga mu bijyanye n’isanzure bakora muri NASA bakaba kandi bari bayohereje kugira ngo ijye mu misozi mu rwego rwo gufata amafoto azabafasha kwiga ku miterere ya Mars.

Curiosity Rover (robot) ifite amaguru n’amaboko 6 (amapine), yakozwe n’abahanga mu rwego rwo kugira ngo ijye yoherezwa kuri Mars gufatayo amafoto. Iyi mashini ikoreshwa n’abantu hifashishijwe ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .