Amagare: Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kuba isiganwa ryitiriwe Intwari

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Mutarama 2020 saa 09:49
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere mu mukino wo gusiganwa ku magare, ku Cyumweru tariki ya 26 Mutaram, hazakinwa isiganwa ryitiriwe intwari z’igihugu "Heroes Cycling Cup" ryateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare “FERWACY” ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, CHENO.

Muri iri siganwa rizazenguruka mu Karere ka Nyarugenge, abakinnyi bazahagurukira i Nyamirambo ku ishuri ry’Intwari bazamuke kuri Tapis Rouge, bakate berekeza Nyabugogo, bazamuke ku Muhima (Apacope), berekeze mu Agakiriro - Gitega na Nyamirambo (Intwari) ku ntera y’ibilometero 12.

Abagabo bazazenguruka inshuro icyenda zingana n’ibilometero 108 mu gihe ingimbi zizazenguruka inshuro umunani zingana n’ibilometero 96. Abagore bazazenguruka inshuro esheshatu zingana n’ibilometero 72.

Iyi nzira izakoreshwa muri iri siganwa rifunguye umwaka wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, irasa neza n’iyakoreshejwe mu isiganwa rya kabiri rya Rwanda Cycling Cup 2019 ‘’Tour de Kigali’’ ryegukanywe na Nkurunziza Yves mu bagabo.

Iri siganwa rigiye kuba mu gihe habura iminsi 31 ngo Tour du Rwanda ya kabiri ya 2.1 itangire tariki ya 23 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2020.

Areruya Joseph, Mugisha Samuel, Mugisha Moïse, Nzafashwanayo Jean Claude, Munyaneza Didier na Uhiriwe Byiza Renus ni bamwe mu bakinnyi batazagaragara muri Heroes Cycling Cup kuko bahagarariye u Rwanda muri La Tropicale Amissa Bongo iri kubera muri Gabon kugeza tariki ya 26 Mutarama 2020.

Amakipe 11 azahatana muri Heroes Cycling Cup ni Fly Cycling Club, Les Amis Sportifs, Cycling Club For All , Benediction Club, Muhazi Cycling Generation, Karongi Vision Sport Center, Kigali Cycling Club, Nyabihu Cycling Team, Kayonza Young Stars Cycling Team, Ciine Elmay na Bugesera Cycling Team.

Isiganwa rya Heroes Cycling Cup rizatangirira rinasorezwe i Nyamirambo ku Cyumweru
Nyabugogo haba hari abakunzi benshi b'amagare
Nkurunziza Yves ni we watsinze isiganwa riheruka gukinirwa muri uyu muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza