Bisaba iki kugira ngo ikipe y’amagare ishyirwe mu cyiciro cy’ababigize umwuga?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Werurwe 2020 saa 04:36
Yasuwe :
0 0

Kugeza uyu munsi, mu Rwanda hari amakipe abiri gusa y’umukino w’amagare akina nk’ayabigize umwuga mu makipe 11 abarizwa mu Ishyirahamwe ry’uyu mukino “FERWACY”.

Benediction Ignite y’i Rubavu ni yo kipe ya mbere yo mu Rwnada yashyizwe mu cyiciro cya gatatu cy’ababigize umwuga “Continental team”, itangira kwitabira amasiganwa yo ku mugabane wa Afurika mu mwaka ushize wa 2019.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020, u Rwanda rwungutse kandi indi kipe ya Skol Adrien Cycling Academy (SACA), yashinzwe ku bufatanye bw’uruganda rwenga ibinyobwa rwa SKOL na Academie ya Niyonshuti Adrien ndetse ikaba yarakinnye Tour du Rwanda mu 2020 nk’irushanwa ryayo rya mbere mpuzamahanga.

Kugira amakipe menshi ari mu byiciro by’ababigize umwuga mu magare byongera umubare w’abakinnyi bafite ubushobozi bitewe n’amasiganwa bitabira bityo bikaba byafasha igihugu runaka kwegukana amarushanwa atandukanye.

Bisaba iki kugira ngo ikipe y’amagare ishyirwe mu cyiciro cy’ababigize umwuga?

UCI Continental, UCI Pro-Continental na UCI World Teams ni ibyiciro bitatu by’amakipe yabigize umwuga mu Ishyirahamwe mpuzamahanga y’umukino w’amagare.

Benedicton Ignite na SACA zo mu Rwanda ziri mu cyiciro cya gatatu, ari cyo cya “UCI Continental Teams”.

Kimwe mu bisabwa kugira ngo ikipe ishyirwe muri iki cyiciro harimo kuba abakinnyi bafite amanota mu masiganwa bitabiriye, Umuyobozi w’ikipe, Umutoza w’ikipe cyangwa Umuyobozi wa Siporo ufite ubunararibonye bwo gutoza abakinnyi, yaba yarabyigiye cyangwa yarabikoze nk’umwuga.

Niyonshuti Adrien wabaye umukinnyi w’amagare kugeza ku rwego rwa mbere rw’ababigize umwuga ndetse kuri ubu akaba atoza SACA, yabwiye IGIHE ko kugira ngo ikipe yemerwe na UCI ko ijya mu cyiciro cya gatatu, harabwa kandi ku bushobozi bwayo no ku bwishingizi bw’abakinnyi mu masiganwa mpuzamahanga.

Ati “Ikintu cya gatatu ari nacyo cya mbere navuga cy’ibanze, ni ingengo y’imari. Ni ukuvuga ngo uzahemba abakinnyi? Muri UCI hari amafaranga baba barashyizeho utajya munsi. Iyo basanze bishoboka barakwemerera.”

“Hari ikindi cy’ubwishingizi. Kuko hari ubwishingizi mpuzamahanga iyo turi mu masiganwa mpuzamahanga abera hanze. Ubwo bwishingizi iyo utabufite ntabwo UCI ishobora kukwemerera.”

Niyonshuti Adrien yabwiye IGIHE ko kuba sosiyete z’ubwishingizi mu Rwanda zitemewe na UCI biba ngombwa ko bifashisha izo hanze ndetse buri mukinnyi yishyurirwa asaga miliyoni 1 Frw ku mwaka.

Ati “Urugero naguha ni uko umukinnyi umwe uri mpuzamahanga, kugira ngo baguhe ibyangombwa byo kugira ngo ube muri continental, ku mwaka, umwishyurira igihumbi kimwe cy’amayero. Nka twe dusabwa ibihumbi 12 ku mwaka. Bagusaba n’icyerekana ko uzabasha guhemba abo bakinnyi, ukanabafasha kujya muri iyo mikino, ibijyanye n’amatike n’ibindi.”

Amakipe ari mu byiciro by’ababigizi umwuga aba agomba kwitabira amasiganwa atandukanye kugira ngo akorere amanota ayafasha kuzamuka ku rutonde no kuguma muri icyo cyiciro yashyizwemo.

Birashoboka ko hari ikipe yo mu Rwanda yajya muri Pro-Continental cyangwa World Tour?

Muri iki kiganiro, Niyonshuti Adrien yabwiye IGIHE ko bigoye ko mu Rwanda haboneka ikipe iza mu byiciro bibiri bibanza by’ababigize umwuga mu magare kuko bisaba ubushobozi buhambaye.

Ati "Bisaba ingengo y’imari nini, abakinnyi bakomeye bakinnye i Burayi, bwa bunararibonye n’imishahara yabo iba iri hejuru. Iyo uvuye mu cyiciro cya gatatu, ujya mu cya kabiri nk’icyo Areruya yakinagamo, kirimo Delko, Andurani, Novo Nordisk. Umukinnyi aba ahembwa kuva ku bihumbi bibiri by’amayero (€2,000) kuzamura.”

“Ntabwo wemerewe gusinya muri continental ufite abakinnyi umunani, ubu ni 10. Iyo ugiye muri Pro-Continental wemerewe kuva ku bakinnyi 10 kugeza ku bakinnyi 17 uzabakorera buri kimwe cyose. Iyo ugiye muri Wolrd Tour nasorejemo uba ugomba kugira abakinnyi bari hagati ya 26 na 32 kuko uba ukina icyumweru cyose.”

Muri uyu mwaka wa 2020, umugabane wa Afurika ufite amakipe 15 ari mu cyiciro cya gatatu “continental teams” mu gihe ku Isi yose, amakipe 17 ariyo ari mu cyiciro cya mbere cya World Tour.

Benediction Ignite yabaye ikipe ya mbere y'ababigize umwuga mu Rwanda mu mwaka ushize
SACA ni ikipe ya kabiri yo mu Rwanda yashyizwe mu cyiciro cya UCI Continental
Niyonshuti Adrien wakiniye MTN–Qhubeka (NTT Pro Cycling) mu cyiciro cya UCI World Team, kuri ubu ni we utoza SACA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .