00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Manizabayo Eric yegukanye isiganwa rya Kigali- Gicumbi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Ugushyingo 2021 saa 01:50
Yasuwe :

Manizabayo Eric ’Karadiyo’ ukinira Benediction Ignite yegukanye isiganwa ry’amagare ryakinwe kuri uyu wa Gatandatu, aho abasiganwa bahagurutse i Kigali bagasoreza i Gicumbi.

Abagabo bakuru 51, ingimbi 21 n’abagore 16 ni bo bitabiriye iri siganwa ryabaye irya kabiri riteguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare muri ibi bihe bya COVID-19 nyuma y’iryitiriwe "Gukunda Igihugu" ryabaye mu mpera z’Ukwakira.

Nyuma yo guhagurukira kuri Kigali Arena bakanyura Kimironko, i Nyarutarama no ku Gisozi bazamukiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Manizabayo Eric ’Karadiyo’ yatanze abandi kuri Stade ya Gicumbi nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 18 n’amasegonda 32 ku ntera y’ibilometero 93.

Karadiyo yari yabanje kugendera hamwe n’abarimo Mugisha Moïse wa ProTouch wabaye uwa kabiri nubwo yatobokesheje ipine inshuro ebyiri mu gihe uwa gatatu yabaye Muhoza Eric wa Les Amis Sportifs.

Abasiganwa mu cyiciro cy’abagore bahagurikiye i Kagugu, bakora intera y’ibilometero 60, aho uwatsinze ari Ingabire Diane wa Benediction Club nyuma yo gukoresha isaha imwe n’iminota 57, atsinze bagenzi be barimo Tuyishimire Jacqueline na Mukashema Josiane.

Mu cyiciro cy’ingimbi cyahagurukiye mu Kabuga ka Nyarutarama, hatsinze Niringiyimana Rachid wa Les Amis Sportifs nyuma ya gukoresha amasaha abiri, iminota 19 n’amasegonda arindwi ku ntera y’ibilometero 71 mu gihe yakurikiwe na Iradukunda Valens wa Twin Lakes na Uwimana Emmanuel.

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) riteganya gukora andi marushanwa abiri azafasha mu kwitegura Tour du Rwanda ya 2022 izaba hagati ya tariki ya 21 n’iya 28 Gashyantare.

Manizabayo Eric 'Karadiyo' yatanze bagenzi be kugera i Gicumbi
Ingabire Diane yegukanye isiganwa mu bakobwa
Niringiyimana Rachid wabaye uwa mbere mu ngimbi
Abakinniyi batatu ba mbere mu ngimbi
Abasoreje mu myanya itatu ya mbere mu bagore
Batatu ba mbere mu bagabo bakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .