00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugisha Samuel wari ufite amasiganwa abiri yavunitse akaboko

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Nyakanga 2021 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare, Mugisha Samuel, yagize imvune y’akaboko ari mu myitozo mu ikipe ye akinira ya Team LMP mu Bufaransa ndetse azamara ibyumweru bibiri adatwara igare.

Mugisha Samuel akinira Team LMP -la roche sur yon kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2020.

Uyu musore w’imyaka 23, yagize imvune y’akaboko ari mu myitozo mu Bufaransa ndetse biteganyijwe ko azasubukura imyitozo nyuma y’ibyumweru bibiri.

Yavunitse mu gihe yari afite isiganwa rya Prix Marcel Bergereau kuri uyu wa Gatandatu n’irya Bordeaux - Saintes ku Cyumweru.

Mugisha Samuel yazamukiye muri Benediction Club y’i Rubavu mu 2016, ayivamo yerekeza muri Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, aho yayikiniye imyaka itatu kugeza mu 2019.

Uyu musore uvuka ku Mukamira muri Nyabihu, ni we Munyarwanda uheruka kwegukana Tour du Rwanda ubwo yakinwaga bwa nyuma iri kuri 2,2 mu 2018.

Yari mu bakinnyi bane basiganwa ku magare bashoboraga kugira amahirwe yo kwitabira Imikino Olempike ya Tokyo 2020, ariko u Rwanda rubona umwanya umwe wa Mugisha Moïse.

Mu 2020, ni we mukinnyi rukumbi w’Umunyarwanda witabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye mu mujyi wa Imola mu Butaliyani kuko abandi, bari imbere mu gihugu, bagowe no kubona ibyangombwa byo kujya mu Butaliyani bitewe na COVID-19.

Mugisha Samuel yavunitse ukuboko ubwo yari mu myitozo mu Bufaransa
Mugisha yari afite amasiganwa abiri mu mpera z'iki cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .