Uko SACA yashinzwe, ubufatanye bwa ANCA na SKOL n’icyatumye iseruka neza muri Tour du Rwanda 2020

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Werurwe 2020 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amezi abiri gusa ishinzwe, nta washidikanya ku bushobozi bw’ikipe y’amagare ya SACA iri mu yigaragaje muri Tour du Rwanda 2020 nyuma y’uko umukinnyi wayo Mugisha Moïse abaye uwa kabiri ku rutonde rusange.

SKOL Adrien Cycling Academy (SACA) ni ikipe yo mu cyiciro cya gatatu cy’ababigize umwuga, ikina amarushanwa yo ku mugabane “Continental”, yashinzwe ku bufatanye bwa Adrien Niyonshuti Cycling Academy (ANCA) n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL.

Igizwe n’abakinnyi 11 bavuye muri ANCA, Les Amis Sportifs n’abahoze muri Fly Cycling Team.

Inzira byanyuzemo kugira ngo SACA ishingwe

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Niyonshuri Adrien utoza SACA, yavuze ko ibiganiro bya mbere byavuyemo igitekerezko cyo gushinga iyi kipe byabereye mu Bubiligi.

Ati “Umuyobozi wa SKOL, Ivan, twahuriye mu Bubiligi ubwo narimo mfasha abana bo muri Fly Cycling Team. Nari nsanzwe muzi hano mu Rwanda mu bijyanye no gutera inkunga Tour du Rwanda n’indi mikino. Ubwo twaraganiriye ambaza ku mushinga w’abana b’i Rwamagana n’uburyo twakorana.”

Kuba Les Amis Sportifs yagiye ikina Tour du Rwanda yari ku rwego rwa 2.2 itari igifite ubushobozi bwo kwitabira amasiganwa akomeye arimo na Tour du Rwanda ya 2.1, byatumye Niyonshuti Adrien atekereza kuri ANCA.

Ati “Nasanze Les Amis Sporifs tudashobora kuyikura ku nkunga ya Cogebanque, mfata ANCA kuko ariyo yazamuraga abana bajya muri Les Amis, ngomba ko tubitandukanya. Nahise nshaka ibyangombwa n’ubuzima gatozi bya ANCA, nshyiraho n’abayobozi bayo.”

Adrien Niyonshuti Cycling Academy (ANCA) imaze kubona ubuzima gatozi bw’agateganyo nibwo Niyonshuti yakoze umushinga w’ikipe nshya, awushyikiriza umuyobozi wa SKOL, bayishakira uburyo izajya ibaho, havuka ikipe yitwa SACA yanakinnye Tour du Rwanda 2020 nk’irushanwa ryayo rya mbere mpuzamahanga.

SACA yashoboraga kwegukana Tour du Rwanda 2020

Niyonshuti avuga ko atatunguwe n’umusaruro iyi kipe yabonye muri Tour du Rwanda 2020, aho umukinnyi wayo, Mugisha Moïse, yegukanye umwanya wa kabiri, arushwa amasegonda 54 n’umunya-Erythrée Natnael Tesfatsion.

Umutoza wa SACA yemeza ko abakinnyi be bahora bashaka kuzamura urwego ndetse kuba bamuzi nk’umwe mu bakinnye uyu mukino w’amagare ku rwego rukomeye, ukagira icyo umugezaho, nabo baharanira kugera ku rwego nk’urwe.

Ati “Twakinnye Tour du Rwanda ariryo rushanwa rya mbere. Umwanya wa mbere waduciye mu myanya y’intoki kubera ubunararibonye bw’imikino. Nkeka ko iyo tugira abakinnyi nka batatu bamenyereye nka bariya bo muri Erythrée batwaye Tour du Rwanda, ntekereza ko natwe twashoboraga kuyitwara.”

“Abana twabumvishije ko bagomba ko kubyaza amahirwe babonye muri SACA mu masezerano y’imyaka ibiri bafite. Bakora bashaka kugera ku rwego rwanjye mu myaka icyenda nakinnye nk’uwabigize umwuga kandi iyo dusoje imyitozo tuganira hamwe ku bitagenze neza, banyita Tonto wabo.”

“Umusaruro twabonye waranshimishije, ntabwo navuga ko wavuye mu kirere, nari nabanje kuwutegura. Kuri njye nta cyantunguye.”

SACA ifite intego zo kuzamura abakinnyi benshi babigize umwuga

Muri uyu mwaka wa mbere, ikipe ya SACA ifite gahunda zirimo kwitabira amasiganwa menshi atandukanye akinwa ku mugabane wa Afurika mu rwego rwo gushaka amanota ayigira imwe mu makipe akomeye.

Muri ayo harimo Tour de l’Egypte, Tour de le Limpopo, Tour du Cameroun, Tour du Sénégal n’andi atandukanye.

Intego ya SACA ni ukuzamura abakinnyi benshi bakiri bato b’Abayarwanda babigize umwuga mu rwego rwo kwitegura amasiganwa ari imbere nka Shampiyona y’Isi u Rwnada rwasabye kwakira mu 2025 n’uko Niyonshuti Adrien yakomeje abivuga.

Ati “Dufite intumbero nyinshi mu minsi iri imbere, zo gukina imikino ya UCI muri Afurika, nituyirangiza tukereza mu Bubiligi mu gihe cy’iminsi 40 hagati ya Nyakanga na Kanama.”

“Twubatse ikipe yo mu cyiciro cya gatatu cy’ababigize umwuga, kugira ngo tuzamure abakinnyi benshi kandi bagire amahirwe yo gukina Tour du Rwanda ya 2.1 mu gihe turi gutegura kuba twakwakira Shampiyona y’Isi y’amagare mu myaka itanu iri imbere, bizatworohere gutoranya abakinnyi bashobora guhatanira imidali cyangwa bakabona umusaruro mwiza.”

Uruganda rwenga ibinyobwa rwa SKOL nirwo muterankunga w’iyi kipe, aho rugurira amagare abakinnyi, rukabishyurira ubwishingizi, imishahara n’ibindi byose bakenera.

Abakinnyi batanu ba SACA bakinnye Tour du Rwanda 2020
Mugisha Moïse ukinira SACA, yabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda y'uyu mwaka yari ku rwego rwa 2.1
Habimana Jean Eric w'imyaka 19 ni umwe mu bakinnyi ba SACA bakinnye Tour du Rwanda 2020
Niyonshuti Adrien wabaye umukinnyi mpuzamahanga mu mukino w'amagare mu gihe cy'imyaka icyenda, ni we utoza SACA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .