Imyitozo yagufasha kurwanya umubyibuho muri ibi bihe byo kuguma mu rugo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Werurwe 2020 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Iyo wumvise ijambo siporo ushobora kuba uhita utekereza Basketball, Volleyball, umupira w’amaguru, gusiganwa ku maguru cyangwa indi mikino inyuranye ihuza abantu benshi.

Birashoboka ko ari zo siporo wari usanzwe ukora ariko kuri ubu biragoye ko wabona uko uzikora bitewe n’amabwiriza ari hirya no hino ku Isi, asaba abantu kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bw’icyorezo cya Coronavirus.

Nubwo abenshi bagerageza gushaka ibibarangaza mu masaha yose bamara mu ngo zabo, akenshi usanga bitaborohera kumara umwanya munini baryamye, bareba filimi, Televiziyo cyangwa ibindi bishobora gutuma batagira irungu.

Hari siporo nyinshi umuntu ashobora gukorera mu rugo zirimo izo kunanura ingingo, umugongo n’imitsi, gusimbuka umugozi, gukorera ku ngazi (escalier) cyangwa kubyina umuziki igihe kirere ukoresheje indirimbo cyangwa amashusho y’imyitozo ngororamubiri.

Ni byiza ko iyi siporo cyangwa imyitozo ngororamubiri bikorwa mu gitondo mbere yo gufata amafunguro ya mu gitondo cyangwa nimugoroba mbere yo kurya, ndetse umuntu akiyuhagira mbere yo gufata amafunguro.

Kubera iki ari ngombwa gukora Siporo?

Siporo ifasha gutwika ibinure no gukomeza umubiri. Ituma kandi ugira akanyamuneza ku maso.

Imyitozo ngororangingo ihoraho ni ingenzi ku mubiri wawe kuko igabanya ibyago byo kurwara umuvuduko ukabije w’amaraso, indwara z’umutima cyangwa diyabete.

Ni ingenzi kandi ku mitekerereze n’imikorere y’ubwonko byawe. Ishobora kukugabanyiriza imihangayiko no kwiheba byongeye kandi ifasha umuntu kugumana imbaraga no kwirinda gusaza imburagihe, agahorana ubuzima bwiza.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu ufite ubuzima bwiza, umubiri we ushobora guhangana na Coronavirus.

Mukasa Nelson usanzwe ari umutoza w'imyitozo ngororamubiri yerekana imwe mu yo abantu bashobora gukorera mu rugo. Aha yananuraga umugongo n'ikibero
Umuntu ashobora kunanura umugongo, ikibero n'urutugu
Kwicara ukarambura ukuguru kumwe cyangwa abiri bifasha ibice byinshi by'umubiri
Kunanura imitsi yo ku kuguru k'ibumoso uhereye ku mano ukageza ku kibuno
Umutoza Mukasa akora imyitozo yo kunanura imitsi guhera ku mano ku kuguru, ku kibuno no mu mugongo
Ushobora kandi kunanura imitsi yo mu ivi ry'ukuguru ukoresheje ubu buryo
Kunanura imitsi y'amaguru yombi
Kunanura umugongo uhereye mu bitugu ukagera mu rukenyerero
Aha ni ukunanura imitsi y'ukuguru kumwe kose uhereye ku mano, ku mugongo ukagera ku ijosi
Uburyo bwo kunanura ukuguru
Kunanura ukuguru uhereye ku mano n'urubavu rw'iburyo
Kunanura imitsi yo mu ivi ry'iburyo
Kunanura imitsi y'ukuguru uhereye mu ivi no mu cyibero
Kunanura umugongo n'amaguru
Kunanura umugongo n'ijosi
Aha arimo kunanura imitsi y'umugongo
Aha arimo kunanura umugongo
Aha arimo kunanura imitsi y'ukuguru mu kibero cy'iburyo
Imyitozo ifasha umuntu kunanura imitsi y'amaguru n'iyo mu matako
Kunanura igice cyo hejuru
Kunanura mu mbavu
Umwe mu myitozo yagufasha kunanura imbavu
Uburyo bwo kunanura igice cyo hejuru by'umwihariko igituza n'ijosi
Kuzamura amaboko umwanya munini bifasha kuyananura kimwe n'igice cyose cyo hejuru
Ushobora kandi kunanura intugu zawe nyuma yo kumara umwanya munini ukora
Imyitozo ngororamubiri ishobora gukorwa isaha yose

Amafoto: Muhizi Serge

Video: Hakizimana Souke Olivier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .