IOC yatanze icyizere ku mikino ya Tokyo 2020, Abanyarwanda batatu babonye itike bashobora kwiyongeraho abandi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Werurwe 2020 saa 07:09
Yasuwe :
0 0

Komite Olempike Mpuzamahanga (IOC) yatanze icyizere cy’uko imikino Olempike ya 2020 izabera mu Mujyi wa Tokyo mu Buyapani, izaba nubwo kugeza ubu amarushanwa yo gushaka itike yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Abasaga ibihumbi 250 ku Isi bamaze kwandura Coronavirus, aho muri abo, abagera ku bihumbi 10 bamaze guhitanwa nayo naho abagera hafi ku bihumbi 89 barayikize.

Iki cyorezo cyatumye imikino n’ibindi bikorwa byinshi bya siporo bihagarikwa, birimo amarushanwa yo gushaka itike y’imikino Olempike ya 2020 n’imirimo yo gutunganya aho izabera.

Mu nama yagiranye n’abayobozi ba za Komite Olempike zo mu bihugu byose ku wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe 2020, Perezida wa Komite Olempike Mpuzamahanga, Thomas Bach, yavuze ko icyorezo cya Coronavirus cyakomye mu nkokora imyiteguro y’imikino Olempike ya 2020.

Yavuze ko kandi ingamba zafashwe n’abayobozi batandukanye ku Isi zitanga icyizere cyo guhashya iki cyorezo, ashimangira ko Komite Olempike izaharanira kurinda ubuzima bwa buri umwe no guharanira inyungu z’abakinnyi.

Mu gihe kugeza ubu imyanya 57% y’abazitabira imikino Olempike ya 2020 ari yo yamaze kubona ba nyirayo, hanzuwe ko mu rwego rwo gushaka abegukana 43% isigaye, abamaze kubona itike bayigumana ndetse n’abandi bakazayihatanira binyuze mu marushanwa ateganyijwe.

Hemejwe ko hashobora kwitabazwa urutonde rw’uko ibihugu cyangwa abakinnyi bahagaze mu kugena abakinnyi buzuza iyo 43% cyangwa igihugu kikaba cyakongererwa umubare w’abakinnyi cyemerewe.

Abanyarwanda batatu bazitabira imikino ya Tokyo 2020 bashobora kwiyongera

Kugeza ubu abakinnyi b’Abanyarwanda bamaze kubona itike y’imikino Olempike 2020 ni Muhitira Félicien ‘Magare’ na Hakizimana John, bombi basiganwa ku maguru muri Marathon.

Hari kandi no mu mukino wo gusiganwa ku magare, aho igihugu ari icyo kibona itike, aho kuba umukinnyi ku giti cye.

Ibi bisobanuye ko hagati ya Areruya Joseph, Munyaneza Didier ‘Mbappé’ na Mugisha Samuel, hazavamo umukinnyi umwe uzaserukira u Rwanda mu magare.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Komite Olempike y’u Rwanda, Mukundiyukuri Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko kuba Muhitira na Hakizimana John bafite itike, biha amahirwe abandi bakinnyi b’Abanyarwanda: Yankurije Marthe na Sugira James.

Ati “Nyuma y’uko icyari IAAF gihindutse Wolrd Athletics, hari amategeko mashya yajemo. Kuba bari bakinnyi bafite itike, biha amahirwe abandi nk’Abanyarwanda bahagaze neza. Uretse n’ubu haje Coronavirus, na bo ubwabo bari bagifite amahirwe kuko hari amarushanwa yo gushaka itike, ari nako bimeze ku ikipe ya Beach Volleyball.”

Imikino Olempike ya Tokyo 2020 iteganyijwe guhera tariki ya 24 Nyakanga kugeza ku ya 9 Kanama.

Hakomeje kwibazwa niba imikino Olempike ya Tokyo 2020 izaba kubera icyorezo cya coronavirus cyibasiye Isi
Perezida wa Komite Olempike Mpuzamahanga, Thomas Bach, yatanze icyizere mu gihe habura amezi ane ngo iri rushanwa ritangire
Muhitira Felicien ni umwe mu Banyarwanda babonye itike y'imikino Olempike mu gusiganwa ku maguru
Hakizimana John (ibumoso) na we azaserukira u Rwanda mu mikino Olempike ya Tokyo 2020
Mugisha Samuel ari mu bakinnyi batatu bazavamo uhagararira u Rwanda mu mukino w'amagare
Areruya Joseph na we ni umwe mu bakinnyi batatu b'Abanyarwanda basiganwa ku magare, bazavamo ujya mu mikino Olempike ya 2020
Munyaneza Didier ’Mbappé’ na we ari muri abo bakinnyi batatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .