Kigali Arena yatsindiye igihembo mpuzamahanga

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Nzeri 2020 saa 04:17
Yasuwe :
0 0

Umushinga w’inzu y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena wegukanye igihembo mpuzamahanga gitangwa n’ikigo Engineering News Record (ENR) cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku nshuro ya munani hatangwa ibihembo ngarukamwaka bya ‘Global Best Projects’ bitangwa ku mishinga y’indashyikirwa bitewe n’impamvu zitandukanye, uyu mwaka harebwe imishinga 30 yo mu bihugu 21 byo ku migabane yose igize Isi.

Imishinga yasuzumwe uyu mwaka n’ikigo gihuza sosiyete z’ubwubatsi zitandukanye ku Isi, ENR, ni iyo hagati ya Mutarama 2019 na Mata 2020.

Sosiyete SUMMA Turizm Yatırımcılığı A.Ş yubatse Kigali Arena yatanze umushinga wayo ndetse ushimwa n’akanama k’inzobere zatoranyije iyahize iyindi.

Kigali Arena yahawe igihembo cy’Indashyikirwa (Award of Merit) mu cyiciro cy’imikino n’imyidagaduro mu gihe umushinga mwiza (Best Projetc) wabaye uwa Stade ya VTB Arena - Dynamo Central Stadium, y’i Moscow mu Burusiya.

Kigali Arena iherereye i Remera, iruhande rwa Stade Amahoro, yubatswe gahati ya Mutarama na Nyakanga 2019 na Sosiyete y’Abanya-Turikiya, Summa Rwanda, ari na yo yubatse Kigali Convention Centre.

Ni inyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza. Ni iya mbere nini y’imikino mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse iri mu icumi za mbere muri Afurika yose.

Ifite uburebure bwa metero 18,6 uvuye ku gisenge. Yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tennis na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Ibindi byiciro byatanzwemo ibihembo birimo ikibuga cy’indege, ikiraro, umuhanda n’ibitaro.

QA Venue Solutions Rwanda yeguriwe gucunga Kigali Arena mu myaka irindwi
Kigali Arena yubakanywe ubuhanga mu gihe gito
Imbere muri Kigali Arena hari aho abantu bashobora kwicara bakaganirira
Kigali Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza
Imigongo iri mu bitatse Kigali Arena
Kigali Arena yahatanye mu mishinga myiza mu bihembo bitangwa n'ikigo cya Engineering News Record
Uko Kigali Arena igaragara mu masaha y'ijoro
Kigali Arena iherereye i Remera, iruhande rwa Stade Amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .