Abacamanza bafashe uwo mwanzuro ku Cyumweru. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yageze i Dubai avuye i Melbourne. Djokovic w’imyaka 34 yatwawe n’indege ya Emirates.
Mbere yo kuva muri Australie, yatangaje ko ababajwe n’umwanzuro w’urukiko gusa ashimangira ko agomba kuwubaha.
Ati “Ntabwo naguma muri Australie ngo nitabire Australian Open. Ibyambayeho mu byumweru bishize ntabwo nabyakiriye neza ariko ndizera ko twese twahanga amaso umukino n’irushanwa nkunda.”
Novak Djokovic, ni we nimero ya mbere mu mukino wa Tennis ku Isi. Ntarikingiza ndetse ni umwe mu batemera iyi gahunda. Amaze kurwara Covid-19 inshuro ebyiri, ubwa mbere hari muri Kamena 2020, ubwa kabiri hari ku wa 16 Ukuboza 2021.
Abinjira muri Australie bose bagomba kuba barikingije mu buryo bwuzuye, bivuze ko bagomba kuba barabonye nibura inkingo ebyiri.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!