Uburyo Guverinoma y’u Rwanda irajwe ishinga no guteza imbere Siporo ihereye mu mashuri

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Gicurasi 2020 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yunguranye ibitekerezo ku ivugururwa rya gahunda yo guteza imbere siporo mu mashuri.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya kabiri y’itegeko rishya rya siporo ryo muri 2017, siporo igamije kubungabunga ubuzima bw’abantu, kurushanwa, kongera ubukungu, kugira uruhare mu guteza imbere indangagaciro ziranga umuco n’imibereho y’abantu, ubusabane, kubahana no guhuza imbaga.

Naho imikino igamije kuruhura, kurushanwa hagendewe ku mategeko ayigenga. Imyidagaduro yo igamije kuruhura, kubungabunga ubuzima, kwiyungura ubumenyi binyuze mu mikino, mu bikorwa ndangamuco cyangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Minisiteri ya Siporo yahawe inshingano zo kwibanda kuri siporo mu mashuri kuko ariho hava impano

Kugeza ubu benshi mu batuye u Rwanda ni abana bakiri bato ku rwego rwa 60% ndetse hafi ya bose babarizwa mu mashuri.

Tariki 15 Ugushyigo 2019 nibwo habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri mushya wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rose Mary ndetse na Nyirasafari Esperance wari usanzwe ari Minisitiri muri Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC”.

Icyo gihe Nyirasafari yabwiye Minisitiri mushya wa Siporo ko hari gahunda yo kuvugurura politiki ya siporo kugira ngo ihure na gahunda z’igenamigambi zashyizweho.

Yasabye ko hakomeza imikoranire hagati ya Minisiteri n’Amashyirahamwe y’imikino ayobowe na Komite Olempike no kuvumbura impano z’abakiri bato ifatanyije na MINEDUC kuko abana benshi baba mu mashuri, binyuze mu mishinga itandukanye irimo Football for Schools, NBA Junior League n’izindi.

Mu ihererekanyabubasha, Hon. Nyirasafari yasabye Minisitiri Munyangaju kuzakorana cyane na Minisiteri y'Uburezi n'Ishyirahamwe ry'imikino mu mashuri

Ibi byavuzwe nyuma y’inama yari imaze hafi amezi ane ikozwe hagati ya Minisiteri y’Umuco na Siporo na Minisiteri y’Uburezi, yitabiriwe n’abafite aho bahuriye na siporo mu Rwanda barimo amashyirahamwe y’imikino n’ingaga za siporo, yunguranye ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo siporo mu mashuri itere imbere ndetse itange umusaruro.

Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe zirimo kuba siporo idahabwa agaciro n’abarimu ugasanga amasaha yayo ariyo abana bahabwamo ibihano, ikibazo cy’ibibuga bidahagije, ubushobozi bw’abarimu ba siporo, imikino mike no kuba abana badakurikiranwa mu byiciro bagenda banyuramo.

Mu Ukwakira 2019, habaye kandi inama nyunguranabitekerezo igamije guteza imbere siporo y’umwana w’umukobwa. Yasize hagaragarajwe ko ababyeyi bakwiye kongera uruhare bagira mu gushishikariza abakobwa kwitabira imikino itandukanye.

Iyi nama yari yitabiriwe n’uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, abayobozi baturutse mu mashyirahamwe atandukanye y’imikino mu Rwanda, abatoza n’abahagarariye abagore muri siporo zitandukanye.

Mu bitekerezo byatanzwe muri iyi nama, hagaragajwe ko ababyeyi bagira uruhare ruke mu gushishikariza abana b’abakobwa kwitabira siporo ndetse no kuba abarimu b’imikino itandukanye ari bake mu Rwanda.

Umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama, ni ukongera umubare w’amakipe y’abakobwa mu mikino yose ukangana n’uw’abahungu, kongera umubare w’abarimu bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo kwigisha no gutoza siporo ndetse n’abana bagakurikiranwa.

Minisiteri ya Siporo n'Umuco, Minisiteri y'Uburezi, amashyirahamwe y'imikino n'ingaga za siporo bahuriye mu nama y'iminsi ibiri yabereye i Nyarutarama muri Nyakanga

Ubwo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’abakozi ba Minisiteri bakiraga bakiraga ku meza bamwe mu banyamakuru ba Siporo mu Rwanda, bakaganira kuri gahunda zigamije iterambere rya siporo, yavuze ko muri gahunda bihaye harimo kwita ku mpano z’abakiri bato bafatanyije na Minisiteri y’Uburezi ifite mu nshingano amashuri abarizwamo abana benshi no kongera ibikorwa remezo bya siporo mu gihugu cyose.

Ati "Dufite gahunda zo guteza imbere siporo mu mashuri, guhera mu mashuri abanza, mu yisumbuye kugera no mu mashuri makuru kuko ariho bizatworohera kubona abafite impano zidasanzwe no kubibakundisha.”

"Hari ugukurikirana ibikorwa remezo mu mashuri, mu mirenge, mu turere hose mu Rwanda kugira ngo dushake abafatanyabikorwa badufasha kugeza ibyo bikorwa remezo hose hari abana mu gihugu.”

Siporo yagizwe urwego ruzanira inyungu igihugu

Muri Mutarama uyu mwaka, abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino n’ingaga za Siporo bagize amahugurwa y’umunsi umwe, yateguwe n’Umuryango FPR Inkotanyi mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo Siporo yaba isoko y’ubukungu haba ku gihugu no ku Banyarwanda bayikora.

Aya mahugurwa yabereye i Rusororo muri Intare Arena, yafunguwe ku mugaragaro na Komiseri wa FPR Inkotanyi, Assumpta Uwamariya, yari afite insanganyamatsiko igira iti “Icyerekezo n’intego z’Umuryango FPR muri Siporo.”

Yari yatumiwemo kandi Minisitiri wa Siporo , Munyagaju Aurore Mimosa; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Uwera Claudine n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Ariella Kageruka.

Mu byagarutsweho muri ayo mahugurwa harimo kurebera hamwe aho intego za FPR zihurira na Siporo, uko Abanyamuryango ba FPR bari muri Siporo bitwara ndetse hakaba harasobanuwe ko ibi byose bituruka ku gitekerezo cy’uyu muryango, aho FPR ari umuryango uharanira imibereho myiza kuri bose.

Umutwe wa kabiri muri Manifesto ya FPR Inkotanyi ugaruka ku ntego z’uyu muryango muri Siporo, aho uvuga ko hazashyirwaho uburyo bunoze butuma imikino n’imyidagaduro biba umuco w’Abanyarwanda mu gihe ingingo iyikurikiye, ivuga ko hazashyirwaho uburyo bukoreshwa mu guteza imbere siporo n’imyidagaduro mu mashuri.

Muri Mutarama uyu mwaka, Ingaga za siporo zahuriye mu mahugurwa ya FPR Inkotanyi harebwa uko imikino yaba isoko y’ubukungu

Zimwe mu ngingo z’ingenzi aya mahugurwa yagarutseho, harimo kureba ibimaze kugerwaho muri Siporo, ibiteganywa kugerwaho n’uburyo Siporo yaba isoko y’ubukungu haba ku gihugu no ku Banyarwanda bayikora.

Minisitiri ya Siporo ivuga ko guhera uyu mwaka hazajya haba amarushanwa y’abana mu mikino itandukanye guhera ku myaka 13, 15 na 17 kugira ngo bakure bafite umuco wo gukina imikino itandukanye.

Ku kijyanye n’ibikorwa remezo, Minisitiri Shyaka yavuze ko mu gihe Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi izatanga amafaranga ahagije yafasha mu kubaka ibikorwaremezo hirya no hino mu gihugu, inzego z’ibanze ziteguye kugira uruhare mu iterambere rya Siporo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uwera Claudine, yavuze ko kuba Siporo ihabwa ingengo y’imari bivugwa ko idahagije bituruka ku kuba hadatangwa ibisobanuro bihagije ku bigombwa gukorwa, icyo bigiye kumarira Abanyarwanda ndetse n’imibare fatizo igaragaza uko bihagaze.

Muri Ugushyingo, mu Karere ka Ngoma habereye ingando z’abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu mikino irimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Handball n’imikino ngororangingo, baturutse mu gihugu cyose.

Abana 500 bo mu mwaka wa mbere n’uwa kane mu mashuri yisumbuye, batoranyijwe mu gihugu cyose, bashyizwe mu bigo 27 by’icyitegererezo mu mikino itandukanye.

Binyuze mu bufatanye u Rwanda rwagiranye n’ikipe ya Paris Saint-Germain, iyi kipe yo mu Bufaransa iteganya kubaka ishuri ry’umupira w’amaguru mu Karere ka Huye.

Kugeza ubu imikino 14 ni yo ihuza ibigo by'amashuri mu Rwanda
Umwiherero wahuje abanyeshuri mu mikino itandukanye mu mpera z'umwaka ushize, wasize abagera kuri 500 bashyizwe mu bigo by'icyitegererezo mu mikino
Minisitiri Munyangaju yambika imidali abana ubwo hasozwaga imikino ngororamubiri mu mashuri abanza mu Ugushyingo 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .