Abakinnyi bashya bayo barimo Nshobozwa na Ntore bari mu batanga icyizere muri Basketball y’u Rwanda na Axel Mpoyo wabaye Umukinnyi Mwiza [MVP] muri Shampiyona y’umwaka ushize wa 2021/2022 bitezweho kuyifasha kugera ku ntego zayo zo gutwara ibikombe.
Nshobozwa yageze muri REG BBC mu 2017 avuye muri Espoir BBC, azwiho gukinisha imbaraga nyinshi ndetse no kwambura imipira, yaje mu ikipe ya ba myugariro beza muri Basketball Africa League (BAL) 2022.
Mpoyo na Nshobozwa, bombi bafite imyaka 24 bari mu bakinnyi ngenderwaho muri REG BBC ndetse bayifashije kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya Basketball mu Rwanda inshuro ebyiri zikurikirana. Aba bari kumwe na yo mu mikino ya BAL basezerewemo na FAP yo muri Cameroun muri 1/4 cy’irangiza batsinzwe amanota 66-63.
Aba bakinnyi bose uko ari batatu basinyishijwe amasezerano y’imyaka ibiri ariko ishobora kwiyongera. Usibye kuba bifashishwaga nk’abagenderwaho mu makipe yabo, banitabazwa muri iyi minsi mu Ikipe y’Igihugu mu mikino ya gicuti n’iyo ku rwego mpuzamahanga itandukanye.
Perezida wa REG BBC, Iyakaremye Emmanuel, yahamirije IGIHE ko aya makuru ari impamo, babiri mu bakinnyi babo babasezeyeho.
Yagize ati "Ni byo Nshobozwa na Mpoyo batubwiye ko berekeje muri APR BBC."
Amakuru avuga ko aba basore bose bashobora kuzajya bahembwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.
Nshobozwabyosenumukiza, Axel Mpoyo na Ntore Habimana berekeje muri APR BBC nyuma y’uko mu cyumweru gishize iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yasinyishije Kaje Elie wari usanzwe ari Kapiteni wa REG BBC.
APR BBC ikomeje kwiyubaka nyuma y’uko mu mwaka ushize w’imikino yakomanze ku gikombe ariko iviramo mu mikino ya kamarampaka isezerewe na REG BBC.
Ubuyobozi bwa APR BBC bwari bufite intego yo gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka kugira ngo ikipe izahagarire u Rwanda mu mikino ya BAL (Basketball Africa League) ariko ntiyagezweho ari na yo mpamvu hashyizwe imbaraga mu kubaka ikipe nshya izabafasha gukabya inzozi zabo.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!