00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Giannis Antetokounmpo yafashije Milwaukee Bucks kwegukana Igikombe cya NBA nyuma y’imyaka 50 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Nyakanga 2021 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Giannis Antetokounmpo yatsinze amanota 50 mu mukino wa gatandatu Milwaukee Bucks yatsinzemo Phoenix Suns amanota 105-98, yegukana igikombe cya Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) itsinze imikino 4-2.

Mu ijoro ryakeye ni bwo Milwaukee Bucks yakiriye Phoenix Suns muri Fiserv Forum mu mukino wa gatandatu w’imikino irindwi ishoboka isoza Shampiyona ya NBA.

Giannis Antetokounmpo wabaye umukinnyi mwiza w’iyi mikino ya nyuma, yatsinze amanota 50, asama imipira 14 yahushijwe n’ikipe bari bahanganye muri uyu mukino Bucks yatsinzemo Suns amanota 105-98.

Nubwo Milwaukee Bucks yatsinze agace ka mbere ku manota 29-13, Phoenix Suns yayigaranzuye mu gace ka kabiri iyitsinda 31-13. Bucks yari mu rugo, yihagazeho mu duce tubiri twa nyuma, idutsinda kuri 35-30 na 28-21.

Khris Middleton yatsinze amanota 17 na Bobby Portis atsinda 16 ku ruhande rwa Milwaukee Bucks mu gihe Chris Paul wa Phoenix Suns, yinjijemo amanota 26.

Antetokounmpo wahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza mu mikino ya nyuma, yashimiye bagenzi be uko bafatanyije ngo begukane igikombe.

Ati “Ndashaka gushimira Milwaukee yangiriye icyizere, ndashimira kandi bagenzi banjye dukinana, bakinnye umukino udasanzwe. Nifuzaga kubigeraho muri uyu mujyi, nashakaga kubikorana n’aba bakinnyi, ku bw’ibyo ndishimye ko tubigezeho.”

Umutoza wa Milwaukee Bucks, Mike Budenholzer, yashimiye Phoenix Suns, avuga ko ifite abakinnyi beza mbere y’uko ashimagiza abe.

Ati “Aba bakinnyi, buri gihe bakwiye igikombe. Buri munsi iyo baje ku kibuga baba baje gutwara igikombe. Uburyo ntewe ishema na bo sinabona uko mbivuga.”

Milwaukee Bucks yaherukaga kwegukana igikombe cya Shampiyona ya NBA mu 1971 ubwo yari imaze imyaka itatu ishinzwe.

Kuri iyi nshuro, byari ubwa mbere ikina imikino ya nyuma kuva mu 1974 mu gihe Phoenix Suns yayikinaga ku nshuro ya gatatu, ariko ikaba yabiherukaga mu 1993 ndetse nta gikombe iregukana.

Abakinnyi batatu bakinaga iyi mikino ya nyuma ari bo Middleton na Jrue Holiday ba Bucks kongeraho Devin Booker wa Suns, barahita bafata indege bagana i Tokyo gufatanya n’abandi mu Ikipe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika izakina imikino Olempike.

Deandre Ayton wa Phoenix Suns agerageza kuzibira Brook Lopez wa Milwaukee Bucks
Brook Lopez atsinda dunk
Chris Paul aganira na Devin Booker
Giannis Antetokounmpo agerageza gutsinda amanota ku ruhande rwa Milwaukee Bucks
Khris Middleton agerageza gutera umupira mu nkangara
Giannis Antetokounmpo watsinze amanota 50, yabaye umukinnyi mwiza w'imikino ya nyuma ya NBA
Antetokounmpo afite igikombe cya NBA n'igihembo cy'umukinnyi mwiza w'imikino ya nyuma ya NBA
Umuraperi Gucci Mane n'umunyamideli Keyshia Ka'Oir ni bamwe mu barebye uyu mukino wa gatandatu
Middleton na bagenzi be bishimira igikombe cya NBA begukanye
Milwaukee Bucks yegukanye igikombe cya kabiri cya NBA nyuma y'imyaka 50
Byari ibyishimo bikomeye muri Fiserv Forum

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .