00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Team Mpoyo VS Hagumintwari: Hatangajwe abakinnyi b’intoranywa bazakina ’All Star Game 2022’

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 21 Nzeri 2022 saa 07:46
Yasuwe :

Axel Mpoyo usanzwe ukinira REG BBC na Hagumintwari Steven wa Patriots BBC bagizwe ba kapiteni b’amakipe azacakirana mu mukino w’intoranywa mu gusoza umwaka w’imikino muri Basketball y’u Rwanda wa 2021/2022 uzwi nka ‘RBL All Star Game 2022’.

Nyuma yo gutangazwa kw’abakinnyi 24 beza muri shampiyona, Axel Mpoyo na Hagumintwari Steven bahisemo abazaba bagize amakipe yabo mu gikorwa cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Nzeri 2022.

Axel Mpoyo ukina mu Ikipe ya REG BBC yegukanye Shampiyona ya Baskteball ni we watangiye atombora.

Mu bakinnyi bagize ikipe ye harimo Kendall Gray (Patriots BBC), Adonis J. Filer (REG BBC), Cleveland Thomas Jr (REG BBC), Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (REG BBC), Shyaka Olivier (REG BBC), Sangwe Armel (APR BBC), Kaje Elie (REG BBC), Niyonkuru Pascal (REG BBC), Nkusi Arnaud (APR BBC), Kabare Hubert (IPRC Huye BBC) na Munyeshuri Thierry (Espoir BBC).

Izaba itozwa na Benson Oluoch Ogolla, yungirijwe na Atobrhan Fenan.

Mugenzi we Hagumintwari Steven we yahisemo ikipe igizwe n’abakinnyi barimo Ndizeye Ndayisaba Dieudonné (Patriots BBC), Ntore Habimana (Patriots BBC), Perriere Steven (APR BBC), Beleck Bell Engelbert (REG BBC), Bush Wamukota (Patriots BBC), Uwitonze Justin (IPRC Kigali BBC), Kubwimana Kazingufu Ally (APR BBC), Aganze Espoir (UGB BBC), Kamondoh Frank (Shoot 4 the stars), Muteba Tresor (Tigers BBC) na Turatsinze Olivier wa IPRC Kigali BBC.

Iyi kipe yahawe Mwinuka Henri nk’umutoza mukuru mu gihe Karemera Jean Claude yagizwe umwungiriza we.

Umwaka ushize mu mukino wahuje intoranywa, ikipe yariyobowe na Shyaka Olivier yatsinze iya Ndizeye Dieudonné amanota 77-73.

Uyu mukino w’intoranywa uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 24 Nzeri 2022 muri BK Arena. Uzabanzirizwa n’amarushanwa y’imyiyereko yo gutsinda amanota witendetse ku nkangara (Slam Dunk) no kurushanwa gutsinda amanota menshi.

Abakinnyi bazarushanwa mu gutera Slam Dunk harimo Ndayizeye Samuel (Titans), Ngendahimana Ngabo Rachid (UR Huye), Irakoze Jules, Mbanze Bryan (IPRC Huye), Kammouh Frank (Shoot for the stars), Pierre Steven (APR) na Cleveland Thomas Jr (REG).

Abazarushanwa gutsinda amanota atatu barimo Uwitonze Justin (IPRC kigali), Sangwe Armel (APR), Tuyishemeze Dieudonné (IPRC Huye), Ndizeye Ndayisaba Dieudonné (Patriots), Munyeshuri Thierry (Espoir) na Aganze Espoir (UGB).

Mu busanzwe uyu mukino uhuza imyidagaduro na Basketball byimbitse ndetse muri uyu mwaka, Itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya rizasusurutsa abazawukurikira rifatanyije n’abahanzi Nyarwanda nka Christopher, Ish Kevin na DJ Marnaud.

Kwinjira kuri uyu mukino ni 5000 Frw ku banyeshuri, ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw muri VIP, ibihumbi 30 Frw muri CIP n’ibihumbi 45 Frw ku bashaka kuzakurikirana ibi birori bicaye hafi y’ikibuga.

Axel Mpoyo usanzwe ari Kapiteni wa REG BBC ni we wagizwe kapiteni w'imwe mu makipe
Azaba ahanganye n'iya Hagumintwari Steven ukinira Patriots BBC
Basketball iri mu mikino imaze kwigarurira igikundiro cya benshi
Axel Mpoyo yari afite akanyamuneza ubwo tombola yakorwaga
Hagumintwari Steven akurikirana uko tombola yagenze
Iyi tombola yabereye muri BK Arena uyu munsi tariki ya 21 Nzeri 2022
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo hatangajwe urutonde rw'abakinnyi 24 bagombaga kuvamo amakipe abiri azahatana muri All Star Game 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .