Ibirori muri Kigali Arena: BK All-Star game, dunk n’abakobwa babyina mu bizasoza umwaka wa Basketball

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Ukwakira 2019 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2019 ni bwo hazasozwa umwaka w’imikino wa Basketball mu Rwanda, hakinwa umukino w’intoranywa z’abakinnyi bahize abandi muri Shampiyona y’abagabo, aho ikipe iyobowe na Mugabe Aristide izahura n’iya Nijimbere Guibert.

Uyu mukino wa All-Star n’ibindi birori birimo kurushanwa mu gutsinda amanota atatu, gushyira umupira mu nkangara mu buryo buzwi nka ‘slum dunk’ n’abakobwa babyina bazwi nka ‘pom-pom girls’ bizabera muri Kigali Arena hagati ya saa 18:00 na saa 21:00.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Mugwiza Désiré, yavuze ko uyu mukino washyizweho mu rwego rwo gusoza umwaka w’imikino

Ati ”Hari hashize imyaka igera kuri itandatu tudategura umukino nk’uyu. Ni umukino washyizweho mu rwego rwo kwishimira uko uyu mwaka w’imikino wagenze no kuwusoza, aho uzahuza abakinnyi beza dufite. Twagize umwaka mwiza w’imikino tubifashijwemo n’umuterankunga wacu, Banki ya Kigali PLC.”

Visi Perezida wa mbere ushinzwe Amarushanwa muri FERWABA, Nyirishema Richard, yavuze ko abakinnyi bazakina uyu mukino batoranyijwe hagendewe ku mibare y’uburyo bitwaye mu mwaka w’imikino.

Ati ”Ni abakinnyi twatoranyije twifashishije komite twashyizeho yarimo abantu bakurikirana Basketball yacu. Twagendeye ku mibare y’uburyo bitwaye ndetse tureba no mu makipe yose kugira ngo hatazamo abakinnyi bamwe gusa.”

Nshuti Thierry ukuriye Ishami rishinzwe kwamamaza ibikorwa muri Banki ya Kigali PLC, yavuze ko bashimiye gukorana FERWABA muri uyu mwaka wa mbere, ashimira abanyarwanda uburyo bitabira imikino ya Basketball.

Ati ”Banki ya Kigali yishimiye umwaka wa mbere w’amasezerano imaze ikorana na FERWABA. Twajemo nk’abacuruzi ariko tuzamo nk’Abanyarwanda, dushaka gushimisha Abanyarwanda kandi twishimiye uburyo bakunda uyu mukino.”

Abanyarwanda bashishikarijwe kutazacikwa n’uyu mukino w’imbonekarimwe uzabera muri Kigali Arena, aho kwinjira bizaba ari 1000 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 3000 Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 10 Frw muri VVIP.

Amatike akaba ari kugurishirizwa kuri Kigali Arena, Stade Amahoro no ku mashami atandukanye ya Banki ya Kigali arimo irya CHIC, Kigali Heights, Remera Corner na Nyamirambo.

Kuri uyu wa Gatanu hazahembwa kandi abakinnyi bitwaye neza mu bagabo n’abagore, barimo Umukinnyi w’umwaka (MVP), uwatsinze amanota menshi, uwatsinze amanota atatu kurusha abandi, myugariro mwiza n’umukinnyi wigaragaje (wazamuye urwego).

Mu bihembo by’umwaka, hazahembwa abakinnyi batanu bazatoranywa nk’abagize ikipe y’umwaka ndetse n’abatoza bitwaye neza mu byiciro byombi.

Abakinnyi bazarushanwa mu gutsinda amanota atatu:

Abagabo:

  1. Sangwa Armel /Espoir BBC
  2. Nyamwasa Bruno /RP-IPRC-KIGALI
  3. Niyonkuru Pascal (Kaceka) / APR BBC
  4. Ndizeye Ndayisaba Dieudonné (Gaston) / Patriots BBC
  5. Nshobozwabyosenumiza Jean Jacques Wilson /REG BBC
  6. Cyubahiro Armand /RP-IPRC-HUYE
  7. Nijimbere Guibert /RP-IPRC-KIGALI
  8. Mukengerwa Benjamin /REG BBC
  9. Hakizimana Lionel /Patriots BBC

Abagore:

  1. Imanizabayo Laurence /The Hoops
  2. Mwizerwa Faustine /The Hoops
  3. Akimana Ange /APR
  4. Nzaramba Cécile (RP-IPRC-SOUTH)
  5. Chloe Rothman (UBUMWE)
  6. Dusabimana Angèle

Abazarushanwa gutsinda Dunk

  1. Nijimbere Guibert /RP-IPRC-KIGALI
  2. Rukundo Fabrice / ESPOIR
  3. Nkundwa Thierry / ESPOIR
  4. Kaje Elie /REG BBC
  5. Muhayumukiza Eric /RP-IPRC-HUYE
  6. Ndayisaba Ndizeye Dieudonné/ Patriots BBC

Abazakina umukino wa BK All-Star

Team Mugabe igizwe na: Mugabe Arstide (C), Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Kubanatubane Jean Philippe, Sangwe Armel, Mukengerwa Benjamin, Irutingabo Fiston, Rukundo Fabrice, Niyonkuru Pascal, Ruzigande Ally, Kami Kabange Milambwe, Kasongo Aubin Junior, Kaje Elie na Muhayumukiza Eric.

Umutoza ni Mwinuka Henry, yungirijwe na Buhake Albert.

Team Guibert igizwe na: Nijimbere Guibert (C), Sagamba Sedar, Iyakaremye Emmanuel, Kubwimana Ally Kazingufu, Beleck Englebert, Muberwa Medard, Ndizeye Dieudonné, Hakizimana Lionel, Habineza Shaffy, Shyaka Olivier, Ngandou Bienvenue, Makiadi Ongea Michael na Mutabaruka Victor.

Umutoza ni Nkusi A. Karim, yungirijwe na Mwiseneza Maxime.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Mugwiza Désiré mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane muri Kigali Arena
Nshuti Thierry ukuriye Ishami rishinzwe kwamamaza ibikorwa bya Banki ya Kigali PLC, yavuze ko bishimiye uko bakoranye na FERWABA muri uyu mwaka wa mbere
Visi Perezida wa mbere wa Ferwaba ushinzwe tekiniki n'amarushanwa, Nyirishema Richard
Nijimbere Guibert na Mugabe Aristide bazaba bayoboye amakipe azakina BK All-Star kuri uyu wa Gatanu
Ikipe ya Nijimbere Guibert
Abagize ikipe ya Mugabe Aristide
Abakobwa babyina (pom-pom girls) biteguye gususurutsa Abanyarwanda kuri uyu wa Gatanu muri Kigali Arena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza