Imvugo ya Michael Jordan yatunguye Barack Obama

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Gicurasi 2020 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yavuze ko yatunguwe no kumva ko Michael Jordan wabaye umukinnyi ukomeye muri NBA, avuga ko “N’Aba-Républicains bagura inkweto akinisha.”

Michael Jordan yabaye umukinnyi ukomeye muri NBA, aho yakinnye hagati ya 1984 na 2003.

Uyu mugabo avuga ko kuba yaranze kwivanga mu bya politiki mu gihe yakinaga muri NBA "bishobora kuba byaratewe no kwikunda", yongeraho ko atigeze yiyumva nk’umuntu ushobora kugira icyo ahindura muri sosiyete nka Muhammad Ali ufatwa nk’intwari yakoze ibikomeye no hanze y’umukino w’iteramakofe, haba mu guharanira kwishyira ukizana kwa muntu, kurwanya akarengane n’ibindi.

Ati “Ndashimira Mohamed Ali uburyo yahagaze ku myizerere ye. Ariko sinigeze nibona nk’umuntu wagira icyo ahindura mu bantu. Nibonaga nk’umukinnyi wa Basketball. Nashyiraga umutima ku mwuga wanjye. Byari ukwikunda? Birashoboka. Gusa ni izo mbaraga narimfite.”

Mu gice cya gatanu cya filime mbarankuru imuvugaho “The Last Dance” yerekanwa kuri ESPN buri cyumweru, hagarukwa ku buryo Barack Obama yatunguwe n’interuro yavuzwe n’uyu mukinnyi wa Basketball mu myaka 30 ishize, agira ati “N’abo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains bagura inkweto nkinisha.”

Uyu mukinnyi wakunzwe cyane akina muri NBA, ntiyigeze agaragara cyane mu bikorwa bya politiki binyuranye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu 1990, yashinjwe kudashyigikira umukandida wo mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates w’umwirabura, Harvey Gantt wari mu matora y’Abasenateri yabereye muri Carolina y’Amajyaruguru, ahanganye n’umukandida wo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains, Jesse Helms, wari uzwiho kugira ivangura.

Icyo gihe Michael Jordan yagize ati “N’Aba-Républicains bagura inkweto nkinisha”.

Agaruka kuri aya magambo yagize ati “Sintekereza ko ibyo navuze bikwiye gukosorwa kuko nabivuze ntera urwenya ndi muri bisi hamwe na bagenzi banjye twakinanaga, Horace Grant na Scottie Pippen.”

Michael Jordan yakomeje avuga ko umubyeyi we “yatandukiriye. Mama yansabye ko mbivuga neruye mu ruhame ko nshyigikiye Gantt, ndamusubiza nti “Nyumva mama, ntabwo navuga gutyo ku muntu ntazi . Gusa nzohereza umusanzu wo kumushyigikira. Nibyo nakoze.”

Muri filime mbarankuru, Barack Obama ni umwe mu babajijwe. Yavuze ko yatunguwe n’imvugo ya Michael Jordan.

Yagize ati “Ngiye kuvugisha ukuri, ku muntu witeguraga kujya mu mwuga w’iby’amategeko mbonezamubano kandi akaba yari azi icyo Jesse Helms yari ahagarariye, wari kwifuza kubona Michael abishyiramo imbaraga.”

Jordan avuga ko atigeze yicuza. Ati “Ibyo ntibizigera biba ibihagije kuri bose kandi ndabizi. Kubera ko buri wese afite igitekerezo cyateganyijwe, hari icyo ngomba gukora n’icyo ntakora. Uburyo nkoresha ubuzima bwanjye ni ugutanga ingero. Niba bigufasha? Ni byiza, nzakomeza kubikora. Niba ataribyo? Noneho birashoboka ko ntari umuntu wari ukwiye gukurikira.”

Umunyabigwi Michael Jordan wamamaye muri Basketball akinira Chicago Bulls na Washington Wizards, aherutse guca agahigo ko kwinjiza miliyari 1.3$ mu mikoranire ye na Sosiyete ya NIKE kuva batangiye gukorana mu 1984.

Barack Hussein Obama wo mu Ishyaka ry'Aba-Démocrates, avuga ko yatunguwe no kuba Michael Jordan yaravuze ko "N'Aba-Républicains bagura inkweto akinisha"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .