Umwabaro wa Michael Jordan wa nimero 23, yambaye ubwo yasinyiraga Chicago Bulls mu 1984, wagurishijwe 320.000$ (agera kuri miliyoni 313,6 Frw).
Uwambawe na Obama akinira ishuri rya Punahou, wagurishijwe 192.000$ (miliyoni 188 Frw) ndetse ni wo mwambaro wa siporo w’ishuri watanzweho akayabo .
Mu mwaka ushize, undi mwambaro wo mu yo yambaraga akiri mu ishuri, wagurishijwe 120.000 $ (miliyoni 117 Frw).
Inzu ya cyamunara iherereye i Beverly Hills, Julien’s Auctions, yatangaje ko umwambaro wa Obama wagurishijwe, ufite nimero 23, yawambaye mu 1979 ubwo yafashaga ikipe ye gutsinda Hawaii.
Obama ni umwe mu bakunzi b’umukino wa Basketball ndetse mu gitabo aherutse kwandika, A Promised Land, yavuze ko yaretse gutoza uyu mukino umukobwa we Sasha kuko ababyeyi b’ikipe bahanganaga batabyishimiraga.
Michael Jordan wabaye umukinnyi wa mbere wagejeje miliyari y’amadolari, yafashije Chicago Bulls gutwara ibikombe bitandatu bya NBA mu myaka ya 1990.
Umwambaro we wa nimero 23 waherukaga kugurishwa menshi ni uwatanzwe muri cyamunara yo muri Nyakanga, waguzwe 288.000$ (agera kuri miliyoni 282 Frw).
Indi myambaro yagurishijwe muri cyamunara irimo uwa Cavaliers wambawe na LeBron James, wagurishijwe128.000 $ (miliyoni 125 Frw) ndetse n’uwa Colin Kapaernick ukinira San Francisco 49ers muri NFL, na we wagurishijwe 128.000 $.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!