Michael Jordan yinjije asaga miliyari 1$ mu bufatanye na NIKE, agahigo yihariye mu bakinnyi bose

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Gicurasi 2020 saa 02:28
Yasuwe :
0 0

Umunyabigwi Michael Jordan wamamaye muri Basketball akinira Chicago Bulls na Washington Wizards, yaciye agahigo ko kwinjiza miliyari 1.3$ mu mikoranire ye na sosiyete ya NIKE kuva mu 1984.

Michael Jordan yabaye umukinnyi ukomeye muri NBA, aho yakinnye hagati ya 1984 na 2003.

Nyuma yo gusezera gukina mu 2003, nabwo izina rye ryakomeje gukundwa ndetse kuri ubu ni we mukinnyi winjije amafaranga menshi binyuze mu bufatanye na sosiyete runaka, aho yinjije agera kuri miliyari 1.3$ yishyuwe na NIKE nk’uko byatangajwe na Forbes.

Michael Jordan w’imyaka 57, akorana na NIKE binyuze mu bwoko bw’inkweto za Jordan kuri ubu zambarwa n’abakinnyi ba NBA barimo LaMarcus Aldridge, Carmelo Anthony, Jimmy Butler, Mike Conley Jr, Blake Griffin, Maya Moore, Chris Paul, Jayson Tatum, Kemba Walker na Zion Williamson.

Ikirango cya NIKE kimaze kumenyekana hose uyu munsi, ariko byari bigoranye mu myaka yo hagati mu 1980. Adidas yayirushaga kwinjiza ku rwego rwa 50%. Reebok nayo yari ihagaze neza ndetse yatambutse kuri NIKE mu kwinjiza menshi mu 1987. Converse ni yo nkweto yari igezweho ku bakinnyi ba NBA nka Magic Johnson, Larry Bird na Julius Erving.

Akiri muri Kaminuza ya Corolina y’Amajyaruguru, Jordan yambaraga inkweto za Converse mu gihe amahitamo ye ya mbere yabaye kwambara Adidas ubwo yatoranywaga na Chicago Bulls muri NBA Draft.

Nyuma yaho NIKE yaramwegereye imuha ibihumbi 500$ ku mwaka, aba umukinnyi wa mbere wa NBA uhabwa menshi ku masezerano yo kwambara inkweto, akubye gatatu uwari umukurikiye.

Inkweto ya mbere ya Nike, Michael Jackson yambaye, yahagaritswe na NBA kuko amabara yayo atari ajyanye n’amabwiriza y’iyo shampiyona. NIKE yishyuye amande, tariki ya 15 Ukwakira 1984 isohora indi nkweto nshya igezweho.

Mu mezi 12 ashize, NIKE yinjije miliyari 40$, 60% kurusha Adidas, inshuro 43 kurusha ayo yinjizaga mbere y’uko itangira gukorana na Michael Jordan.

Forbes ivuga ko nko mu mwaka ushize gusa, Jordan yinjije miliyoni 130$ avuye muri NIKE, akubye inshuro enye miliyoni 32$ LeBron James yinjije.

Mu mwaka ushize, Air Jordan ya NIKE yacuruje miliyari 3.14$ mu mwaka watangiye muri Gicurasi 2019.

Amakuru avuga ko amafaranga Michael Jordan akura muri NIKE angana na 90% y’ayo yinjiza yose ku mwaka. Kugeza ubu umutungo wa Jordan ugera kuri miliyari 2.1$.

Michael Jordan ugarukwaho muri filime mbarankuru ya The Last Dance, kuri ubu ni nyiri ikipe ya Charlotte Hornets yo muri NBA.

Michael Jordan yinjije asaga miliyari 1$ mu bufatanye na NIKE, agahigo yihariye mu bakinnyi bose bakorana na sosiyete zitandukanye mu kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .