Nike isanzwe ikorera Irving inkweto za ’Kyrie 8’ yatangaje ko itakomeza kwifatanya n’umuntu ubiba urwango.
Yagize ati "Muri Nike nta mwanya w’ibiganiro bibiba urwango n’ingengabitekerezo tugira, niyo mpamvu twahagaritse umubano twari dufitanye na Irving, bityo tukaba tutazongera gukora Kyrie 8."
Irving atandukanye na Nike nyuma yo guhagarikwa imikino itanu adakina ndetse atanahembwa n’ikipe ye Brooklyn Nets.
Tariki 27 Ukwakira 2022, Irving yasangije abamukurikira kuri Twitter link ya filimi yitwa “Hebrews to Negroes: Wake Up Black America,” yakinwe hagendewe ku gitabo cya Ronald Dalton cyitwa gutyo, cyafashwe nk’igipfobya Jenoside yakorewe Abayahudi.
Uyu musore kandi umwaka ushize ntiyakinaga imikino yo mu rugo kubera kwanga kwikingiza Covid 19, ibintu byatumye Brooklyn Nets yanga kumwongerera amasezerano muri iyi mpeshyi bityo akaba ari mu mwaka we wa nyuma muri iyi kipe.
Ibi bikorwa byo gupfobya Jenoside y’Abayahudi biheruka no kugaragara ku muhanzi Kanye West cyangwa Ye byatumye Adidas ihagarika ubufatanye yari ifitanye nawe, ihagarika gukora ibicuruzwa bya Yeezy ndetse no kumwishyura hamwe n’amasosiyete ye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!