Nta Munyafurika n’umwe uzaba uri muri NBA draft y’uyu mwaka

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Mata 2020 saa 05:48
Yasuwe :
0 0

Shampiyona ya Basketball muri Amerika, NBA, yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 205 bakiri bato bazafatwa n’amakipe ayikinamo muri uyu mwaka wa 2020 (draft), batarimo Umunyafurika n’umwe.

Muri 205 batangajwe, 42 baturuka hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane mu Burayi mu gihe nta Munyafurika n’umwe ubabarizwamo.

Abashyizwe kuri uru rutonde bashobora gusaba ko amazina yabo akurwaho kugeza mu kwezi kwa Kamena hagati, bitewe n’uko itariki ntarengwa zashyizweho zishobora kwigizwa inyuma.

Gutoranya aba bakinnyi bakiri bato (draft) ubwabyo byari biteganyijwe tariki ya 25 Kamena i New York, ariko bishobora gusubikwa bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi cyatumye kugeza ubu hataramenyekana ahazaza h’umwaka w’imikino wa 2019/20 muri NBA.

NBA yatangaje ko mu bakinnyi 205 bazafatwa muri draft y’uyu mwaka, 163 baturutse muri kaminuza n’amashuri makuru yo muri Amerika mu gihe abandi 42 ari abanyamahanga.

Abakinnyi basabye gushyirwa kuri urwo rutonde bafite uburenganzira bwo gukuzaho amazina yabo, babanje kumenyesha NBA icyemezo cyabo, iminsi 10 mbere y’uko haba draft.

LaMelo Ball, James Wiseman na Anthony Edwards ni abakinnyi batatu bakomeye bashobora kuzatoranywa mbere y’abandi bose.

Uyu mwaka, Golden State Warriors ni yo izafata umukinnyi bwa mbere, ariko iramutse itoranyije Lamelo Ball, ashobora kujya muri Cleverand Cavaliers izatoranya bwa kabiri (yo ishobora gukenera uyu mukinnyi) kuko umwanya LaMelo akinaho ufitwe na Stephen Curry muri Warriors.

Umunya-Angola Bruno Fernando watoranyijwe na Philadelphia 76ers na Bol Bol ufite inkomoko muri Sudani, watoranyijwe na Miami Heat nibo bakinnyi babiri bahiriwe na NBA draft mu 2019.

NBA draft ni gahunda ngarukamwaka itegurwa n’amakipe yo muri NBA kuva mu 1947 aho hakorwa urutonde rw’abakinnyi beza bakiri bato bo mu mashuri atandukanye yaba ayo muri Amerika no ku yindi migabane bakabahuriza hamwe bagakoreshwa igerageza muri Basketball, abitwaye neza bakemererwa gukina muri iyi shampiyona ikomeye kurusha izindi ku Isi.

Abakinnyi 20 baheruka gutoranywa bwa mbere (Pick number 1) muri NBA Draft

Umwaka- Amazina- Ishuri yavuyemo- Ikipe yamutoranyije

  • 2019 Zion Williamson – Duke – New Orleans Pelicans
  • 2018 DeAndre Ayton – Arizona – Phoenix Suns
  • 2017 Markelle Fultz, Washington – Philadelphia 76ers
  • 2016 Ben Simmons, Louisiana State – Philadelphia 76ers
  • 2015 Karl-Anthony Towns, Kentucky – Minnesota Timberwolves
  • 2014 Andrew Wiggins, Kansas – Cleveland Cavaliers
  • 2013 Anthony Bennett, UNLV – Cleveland Cavaliers
  • 2012 Anthony Davis, Kentucky – New Orleans Hornets
  • 2011 Kyrie Irving, Duke – Cleveland Cavaliers
  • 2010 John Wall, Kentucky – Washington Wizards
  • 2009 Blake Griffin, Oklahoma – L.A. Clippers
  • 2008 Derrick Rose, Memphis – Chicago Bulls
  • 2007 Greg Oden, Ohio State – Portland Trail Blazers
  • 2006 Andrea Bargnani, Mu Butaliyani – Toronto Raptors
  • 2005 Andrew Bogut, Utah – Milwaukee Bucks
  • 2004 Dwight Howard, SW Atlanta Christian Academy (GA) – Orlando Magic
  • 2003 LeBron James, St. Vincent-St. Mary HS (OH) – Cleveland Cavaliers
  • 2002 Yao Ming, Mu Bushinwa – Houston Rockets
  • 2001 Kwame Brown, Glynn Academy – Washington Wizards
  • 2000 Kenyon Martin, Cincinnati – New Jersey Nets
LaMelo Ball uhabwa amahirwe yo gutoranywa bwa mbere muri NBA Draft ya 2020 byagorana ko yabona umwanya muri Golden State Warriors kubera ko yasangamo Stephen Curry

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .