Patriots BBC yahize kuba iya mbere mu mikino ya BAL izabera muri Tanzania

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Ukwakira 2019 saa 12:09
Yasuwe :
0 0

Patriots BBC izahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) rizatangira mu cyumweru gitaha muri Tanzania, yizeye kwitwara neza mu ijonjora rya mbere, igakomeza mu cyiciro gikurikira.

Patriots BBC iheruka kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda iri mu itsinda D hamwe na Hawassa BBC yo muri Ethiopia, City Oil BBC yo muri Uganda, JKT BBC yo muri Tanzania na Dynamo BBC yo mu Burundi mu gihe Brave Hearts yo muri Malawi itakitabirye iyi mikino.

Imikino izaba hagati ya tariki ya 16 na 20 Ukwakira mu Mujyi wa Dar Es Salam muri Tanzania.

Mu kiganiro iyi kipe yagiranye n’abanyamakuru mbere yo kwerekeza muri Tanzania, Perezida wayo Kirungi Bryan yavuze ko biteguye guhesha ishema igihugu.

Ati” Ni irushanwa rikomeye tugiye guhuriramo n’andi makipe meza ariko tugomba guhesha igihugu ishema kandi tuzakora ibishoboka byose dukomeze mu kindi cyiciro.”

Mukurarinda Jean Claude ushinzwe ubuzima bwa buri munsi akaba n’Umutoza wungirije wa Patriots BBC, yavuze ko imyiteguro ikomeje kugenda neza ndetse bizeye ko abakinnyi ikipe ifite ari beza ku buryo bazitwara neza muri iri jonjora rya mbere.

Ati” Abakinnyi bose bameze neza ndetse n’imyiteguro ikomeje ugenda neza. Twongeyemo abakinnyi batatu kandi turizera ko bazadufasha cyane muri iyi mikino.”

Kenneth Gasana, Nijyimbere Guibert na Blakeney JR George Wilbert ni bo bakinnyi bashya bongewe muri Patriots BBC yatwaye igikombe cya Shampiyona kuri ubu igiye gukina Basketball Africa League.

Amabwiriza agenga iri rushanwa yemeza ko ikipe igomba kuba igizwe nibura n’abakinnyi umunani b’abenegihugu, ikaba yemerewe abakinnyi babiri bakomoka mu bihugu bya Afurika n’abandi babiri bakomoka hanze ya Afurika.

Kapiteni wa Patriots BBC, Mugabe Aristide yavuze ko nk’abakinnyi biteguye neza ndetse bizeye kuzazamuka mu itsinda ari aba mbere kuko amakipe menshi bari kumwe bagiye bahura.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA”, Mugwiza Désiré wari witabiriye iki kiganiro, yavuze ko bazafasha Patriots BBC ibishoboka kugira ngo izitware neza muri iyi mikino.

Ati” Ni ikipe yatwaye Shampiyona yacu igaragaje ko iyikwiye turizera ko izitwara neza muri iri rushanwa. FERWABA izayifasha ibishoboka byose kugira ngo yitware neza.”

Abakinnyi Patriots BBC izifashisha muri iri rushanwa ni: Sagamba Sedar, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné, Hagumintwali Steven, Ruzigande Ally, Gasana Kenneth, Mugabe Aristide, Kasongo Aubin Junior, Bukuru Joseph, Niyomugabo Sanny, Ishimwe Didier, Makiadi Michael Ongesa, Karekezi Pascal, Nijimbere Guibert, Blakeney JR George Wilbert na Hakizimana Lionel. Umutoza mukuru ni Mwinuka Henry, azaba yungirijwe na Mukurarinda Claude.

Mu rugendo rw’iyi kipe muri iyi mikino ya Afurika ifite abaterankunga batandukanye kandi bazanakomezanya nayo no mu mwaka utaha w’imikino nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’ikigega “Agaciro”, Kayonga Jacques.

Ikigega “Agaciro” ni umuterankunga mukuru hari kandi Visit Rwanda, Rwanda Coffee, BK, Rwandair, Nexus, FERWABA, Source Oil, KTRN, Gasabo 3D, RITCO, BDF, HIS na AOS.

Patriots BBC irahaguruka mu byiciro bibiri; itsinda rya mbere rirahaguruka kuri iki Cyumweru mu gihe abandi bazagenda ejo ku wa Mbere.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA”, Mugwiza Désiré na Perezida wa Patriots BBC, Kirungi Bryan mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu
Perezida wa Patriots BBC, Kirungi Bryan yavuze ko biteguye guhesha u Rwanda ishema
Perezida wa FERWABA Mugwiza Désiré asanga Patriots BBC ifite ubushobozi bwo kwitwara neza muri Tanzania
Umuyobozi w'Agaciro Development Fund, Kayonga Jacques (ibumoso) na we yitabiriye iki kigniro n'itangazamakuru
Kapiteni wa Patriots BBC, Mugabe Aristide yavuze ko intego bafite ari ukuba aba mbere mu itsinda D

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza