Iyi mikino irimo kubera muri Kigali Arena yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 25, izasozwa ku Cyumweru. Ihuje ibihugu 12 birimo n’u Rwanda rutatangiye neza, kuko kuri uyu wa Kane mu itsinda D, rwatsinzwe na Mali amanota 70-64.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Amadou Gallo Fall, ariko ntabwo ibyo baganiriye byashyizwe ahabona. Gusa uyu mugabo ni umwe mu bakomeje gushyigikira iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda.
Bahuye mu gihe u Rwanda rwiteguraga kwakira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2020) ryagombaga gusorezwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere riba, ariko riheruka gusubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus.
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA), Mugwiza Désiré, yaherukaga kuvuga ko bitaremezwa niba BAL 2020 izaba muri uyu mwaka, ariko iramutse yemejwe, u Rwanda rwiteguye kuyakira nubwo ruzaba rumaze kwakira amatsinda yo gushaka itike ya Afrobasket 2021.
Ati “Imikino ya BAL tuzabimenya kuko hari ikipe ya Basketball Africa League yaje kureba uko bifuza kuzakina iyo mikino ku buryo bazabitumenyesha vuba kugira ngo tumenye ko bizaba muri uyu mwaka, mu kwa 12 cyangwa niba izimurwa.”
Byaje kwemezwa ko irushanwa rya BAL ryasubitswe, Ishyirahamwe rya Basketball muri Afurika, FIBA, rikaba ritegerejweho gutangaza ikizakurikiraho.
Amakipe 12 yari yabonye itike yo gukina irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2020) ku nshuro ya mbere ni Patriots (Rwanda), GNBC (Madagascar), Ferroviario de Maputo (Mozambique), AS Douanes (Sénégal), AS Police (Mali), AS Sale (Maroc), GS Petroliers (Algérie), FAP (Cameroun), Petro de Luanda (Angola), Rivers Hoopers (Nigeria), Union Monastir (Tunisia) na Zamalek (Misiri).


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!