Perezida Kagame yashimiye Masai Ujiri wahesheje Toronto Raptors igikombe cya shampiyona ya NBA

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 14 Kamena 2019 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yashimiye Umuyobozi wa Toronto Raptors, Masai Ujiri, wayihesheje igikombe cya mbere cya Shampiyona ya NBA ari nacyo cya mbere yegukanye mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda Golden State Warriors yari ifite icy’umwaka ushize.

Raptors yegukanye iki gikombe mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, nyuma yo gutsinda Golden State Warriors mu mukino wa gatandatu mu mikino ya nyuma ya NBA, amanota 114-110. Imikino yose yarangiye Toronto itsinze 4 kuri 2 ya Golden States ifite ibikombe bibiri biheruka.

Perezida Kagame asanzwe ari umuntu ukorana bya hafi na Masai Ujiri, cyane cyane mu cyerekezo afite cyo guteza imbere Basketball muri Afurika binyuze mu mushinga wa Giants of Africa.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati “Mbikuye ku mutima nshimiye @Raptors kubera intsinzi mwakoreye kandi mukwiye ya #NBAFinals! Muvandimwe Masai Ujiri, wagaragaje icyo imiyoborere yo kureba kure no kwiyemeza bishobora kugeraho. Muduhesheje ishema!”

Ujiri w’imyaka 48 ni umugabo ufite inkomoko kuri Se uvuka muri Nigeria na nyina uvuka muri Kenya. Aciye agahigo ko guhesha ikipe ikomoka muri Canada igikombe cya shampiyona mu mateka ya NBA.

Ujiri amaze kubaka izina muri Basketball muri Afurika, aho binyuze mu mushinga wa Giants of Africa ugamije guteza imbere uyu mukino, amaze kubaka ibibuga mu Rwanda, Sénégal na Afurika y’Epfo. Arimo no guteza imbere impano zitandukanye muri Basketball mu Rwanda.

Muri Kanama 2017 nibwo Perezida Kagame yatashye ku mugaragaro ikibuga cya Basketball cyo kuri Club Rafiki i Nyamirambo, cyasanwe na Giants of Africa, umuryango watangijwe n’Abanyafurika bakomeye banyuze muri Shampiyona Mpuzamahanga ya Basketball, NBA.

Uwo muryango washinzwe mu 2003 na Ujiri agamije guteza imbere basketball mu Banyafurika bakiri bato, nyuma yo kubona ko badahabwa amahirwe n’amakipe akomeye bitewe n’uko batabona ibikoresho bibafasha cyangwa abatoza b’abahanga, nyamara bifitemo impano.

Ashimirwa uburyo yahinduye isura ya Raptors akinjizamo abakinnyi bakomeye nka Kawhi Leonard, ubwo yamukuraga muri San Antonio Spurs muri Nyakanga 2018 amuguranye DeMar DeRozan wari umukinnyi ukomeye muri Raptors, akaza agahindura byinshi ndetse atorwa nk’umukinnyi w’irushanwa, Finals MVP.

Abakinnyi ba Raptors mu byishimo bikomeye nyuma yo gutsinda Golden State Warriors
Masai Ujiri ibyishimo byamurenze hamwe n'abakinnyi be
Kawhi Leonard na bagenzi be bishimira igikombe cya NBA iyi kipe yatwaye bwa mbere
Ubwo mu 2017 Perezida Kagame na Ujiri bafunguraga ikibuga cyo kuri Club Rafiki
Masai Ujiri yagaragaje ko impano ziri mu Rwanda zikwiye gushyigikirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza