Umugore wa Kobe Bryant yahishuye ibaruwa yasizwe n’umugabo we

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Gicurasi 2020 saa 04:54
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amezi ane Kobe Bryant aguye mu mpanuka ya kajugujugu, umugore we, Vanessa Bryant, yahishuye ibaruwa itarigeze ifungurwa yasizwe n’uyu mugabo wabaye umunyabigwi muri Shampiyona ya Basketball “NBA”.

Mu butumwa yashize ku rubuga rwa Instagram ku wa Kabiri, Vanessa Bryant yahishuye ko ku wa Mbere yabonye ibaruwa itarafunguwe, yasizwe n’umugabo we witabye Imana mu mpera za Mutarama uyu mwaka, agapfana n’umukobwa wabo Gianna baguye mu mpanuka ya kajugujugu.

Nk’uko yabigarutseho muri ubwo butumwa, yategereje umunsi wa nyawo wo kuyifungura kuko “yamuhaye ibyo agomba gutegereza” ku munsi we w’amavuko.

Vanessa Bryant wujuje imyaka 38 tariki ya 5 Gicurasi, kuri ubu abana n’abana batatu yasigiwe n’umugabo we ndetse ni ku nshuro ya mbere yijihije isabukuru y’amavuko atari kumwe na we kuva batangiye kubana.

Uyu mugore akomeje gukurikirana mu nkiko ikigo cya Island Express Helicopters Inc na Island Express Holding Corp byari bishinzwe kajugujugu yapfiriyemo umugabo we n’umukobwa wabo.

Ifoto y’ibaruwa yashyize kuri Instagram, yayikurikije amagambo agira ati “Ejo hashize nabonye ibahasha yanditseho ngo: ‘Ku Rukundo rw’ubuzima bwanjye. Ivuye kuri Tu Papi.’

“Narategereje ngo mfungure iyi baruwa yindi ku munsi wanjye w’amavuko. Yampaye icyo ntegereza kugeza kuri uyu munsi.”

Vanessa Bryant yakomeje avuga ko iyi baruwa yari ifunikishije ifoto ye afashwe na malayika ndetse akumbuye umugabo we n’umukobwa we.

Ati “Nkumbuye urukundo rw’ubuzima bwanjye na Mamacita muto. Nshimishijwe no kubyukana n’abakobwa banjye batatu beza. Twifuzaga ko twese twaba turi kumwe.”

Mu cyumweru gishize, Vanessa Bryant yifurije isabukuru y’amavuko umukobwa we, Gianna Bryant, wakabaye yarujuje imyaka 14 iyo aba akiriho tariki ya 1 Gicurasi 2020.

Muri Mata, uyu mugore wa Kobe Bryant nabwo yifurije umugabo we isabukuru nziza y’imyaka 19 bari bamaze bashyingiranywe.

Uretse Kobe Bryant na Gianna Bryant, abandi basize ubuzima muri iyo mpanuka yahitanye abantu icyenda mu misozi ya Calabasas muri California, tariki ya 26 Mutama, ni abakinanaga na Gianna; Alyssa Altobelli na Payton Chester; ababyeyi ba Alyssa; John na Keri; umubyeyi wa Payton, Sarah, umutoza wungirije w’Ikipe ya Basketball yakinagamo aba bakobwa, Christina Mauser na Ara Zobayan wari utwaye kajugujugu.

Indi nkuru wasoma:Kobe Bryant n’umukobwa we bashyinguwe hafi y’Inyanja ya Pacifique

Umugore wa Kobe, Vanessa Bryant, yahishuye ibaruwa yasigiwe n'umugabo we ku munsi we w'amavuko wabaye ku wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .