Mukansanga ni umwe mu basifuzikazi bane batoranyijwe muri 63 bari mu Gikombe cya Afurika kiri kubera muri Cameroun kuva tariki ya 9 Mutarama kugeza ku ya 6 Gashyantare 2022.
Uyu Munyarwandakazi w’imyaka 33 yakoze amateka yo kuba umusifuzikazi wa mbere ugaragaye ku mukino wa CAN y’Abagabo ubwo Guinée yatsindaga Malawi igitego 1-0 tariki ya 10 Mutarama 2022.
Nk’uko byagenze ku mukino wa mbere, Mukansanga yongeye kugirwa umusifuzi wa kane ubwo Malawi yatsindaga Zimbabwe ibitego 2-1 ku wa Gatanu.
Kuri iyi nshuro, ategerejweho gukora amateka mashya ubwo azaba aba umugore wa mbere usifuye hagati mu mukino w’Igikombe cya Afurika cy’Abagabo ku mukino uzahuza Guinée na Zimbabwe ku wa Kabiri.
Mukansanga wasifuye amarushanwa menshi akomeye arimo Imikino Olempike ya Tokyo 2020 n’Igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye mu Bufaransa mu 2019, yabwiye ESPN ko uyu ari umwanya wo kwereka Isi ko hari icyo abagore bashoboye.
Ati “Tuzereka Isi ko hari icyo dushobora gukora. Dushobora kwerekana ko twasifura umukino w’abagabo ku rwego ruri hejuru kandi bikagenda neza. Amategeko y’umukino ni amwe, kuri ubu turi gukoresha VAR [ikoranabuhanga ry’amashusho mu misifurire], ni kimwe no mu Gikombe cy’Isi, Imikino Olempike, kandi ni amahirwe meza kuri njye n’abandi bagore.”
Yakomeje agira ati “Ndashaka ko abagore banshyigikira, abandi bagore b’abasifuzi ndetse n’abagore bari hirya no hino ku Isi kuko hari icyo dushobora gukora, turiteguye, imyiteguro ni imwe kandi dufite umuhate wo kwitwara neza.”
Uretse Mukansanga wenyine ushobora gusifura mu kibuga hagati, abandi bagore bari muri CAN 2021 iri kubera muri Cameroun ni Abanya-Maroc Bouchra Karboubi na Fatiha Jermoumi ndetse n’Umunya-Cameroun Carine Atemzabong.
Mukansanga yavuze ko yatunguwe no kumva ari mu bazasifura Igikombe cya Afurika ndetse hari ubwoba yagize, gusa yishimira amahirwe yahawe.
Ati “Byarantunguye, narishimye cyane ariko ngira ubwoba buke. Ni ibintu byiza cyane, ni icyubahiro kandi ni inkuru ikomeye kuba umugore wa mbere usifuye irushanwa.”
Yakomeje agira ati “Natekereje ko bibeshye ku izina ryanjye ubwo nabonaga urutonde rw’abasifuzi, ariko ubu ndi hano, bisobanuye ko hari icyo bambonyemo. Baranyizera kandi bazi ko hari icyo nshobora gukora. Ndabizi ko nshoboye, nigirira icyizere kandi nizera ibyo nkora.”
Uyu Munyarwandakazi yavuze ko gusifura Imikino Olempike ya Tokyo 2020 aho yayoboye imikino yahuje Team GB na Chili ndetse na Australia n’uwahuje u Buholandi n’u Bushinwa, byamufashije kwitegura neza iki Gikombe cya Afurika cy’Abagabo.
Ati “Imikino Olempike ni rimwe mu marushanwa akomeye ku Isi, kuri njye ni ryo rushanwa rikomeye [nasifuye] kandi nize byinshi. Hari ibyo tutari dusanzwe duhura na byo tweretswe nk’ubumenyi bwo gukoresha mu mikino burimo na VAR. Muri Afurika, mu gihugu cyanjye, ntabwo dukoresha VAR, nize byinshi bimfasha kuba niteguye imikino.”
Yakomeje agira ati “Imikino Olempike ntiyari yoroshye, ariko yamfashije kugaragara, yampaye isura aho buri wese ambona akamenya ndetse abantu batangiye kuvuga bati uyu mukobwa ashobora kugira icyo akora, uyu mukobwa arashoboye.”
Nubwo hari inararibonye yahawe n’Imikino Olempike, Mukansanga yavuze ko yiteze ko atazoroherwa no gusifura iri rushanwa ry’abagabo.
Ati “Birumvikana, imikino y’abagabo kuri uru rwego ntabwo ari nk’iy’abagore, kuko haba harimo abakinnyi bafite inararibonye kandi babigize umwuga, umuvuduko uba uri hejuru kandi baba ari abahanga. Ibyo byose binsaba kuba ku rwego rwo hejuru kandi nkaba niteguye neza, nzi amategeko y’umukino n’uko akoreshwa.”
Mukansanga yavuze ko yishimira urwego amaze kugeraho kandi atarabiteganyaga ubwo yatangiraga gusifura mu 2007.
Ati “Nageze ahantu ntari nzi ko nagera. Navuye muri Afurika njya i Burayi, mva i Burayi njya muri Amerika kubera gusifura. Nagiye henshi, ntangira kumenya uko ahandi mu bihugu bimeze.”
Yongeyeho ati “Ntabwo ari buri wese wabona aya mahirwe, kwisanga hamwe n’aya makipe ugereranyije n’ayo wari usanzwe usifurira atari ku rwego rwiza cyane, ni ikintu gituma nishima cyane.”
Nyuma yo gusifura CAN , Mukansanga Salima azaba ahanze amaso mu Gikombe cy’Isi cy’Abagore kizabera muri Nouvelle-Zélande mu 2023, aho ari mu basifuzi umunani bo muri Afurika bazavamo abitabira iryo rushanwa.
Inkuru bifitanye isano: Ibyihariye kuri Mukansanga Salma, umugore wa mbere uzasifura muri CAN y’Abagabo



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!