Kwizera Pierrot kuri ubu ukinira AS Kigali, azasoza amasezerano ku wa 26 Mutarama ndetse impande zombi zimaze iminsi mu biganiro byo kuyongera.
Umwe mu b’imbere muri Rayon Sports yabwiye IGIHE ko Kwizera Pierrot yamaze kwemera kwerekeza muri iyi kipe ku masezerano y’imyaka ibiri, ariko byagizwe ibanga kuko agikinira AS Kigali kugeza imikino ibanza ya Shampiyona irangiye mu mpera z’uku kwezi.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa AS Kigali bwavuze ko bugifite icyizere ko Kwizera Pierrot ashobora kongera amasezerano.
Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, Gasana Francis, yagize ati "Pierrot twarumvikanye kandi twizeye ko azadusinyira kuko amasezerano ye azarangira mu mpera z’uku kwezi."
Muri Nzeri 2019 ni bwo Kwizera Pierrot yasinyiye AS Kigali, ariko ntiyayikinira mu mwaka wa mbere kubera imvune.
Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’u Burundi yageze mu Rwanda muri Mutarama 2015, aho yasinyiye Rayon Sports ku masezerano y’umwaka umwe n’igice mu gihe mu mpeshyi ya 2016 yasinye indi myaka ibiri.
Yabaye umukinnyi w’Umwaka mu Rwanda mu myaka ibiri ya nyuma akinira Rayon Sports.
Muri Kanama 2018, Kwizera yerekeje muri Al Oruba Sports Club yo muri Oman nyuma y’uko amasezerano ye yari arangiye muri Rayon Sports.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!