Urujijo ku isinyishwa rya Kayumba Soter muri Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Ugushyingo 2019 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Rayon Sports yanyomoje amakuru avuga ko yasinyishije myugariro w’Umunyarwanda Kayumba Soter ukinira AFC Leopards yo muri Kenya.

Kayumba Soter amaze igihe gisaga umwaka akina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Kenya, aho kuri ubu abarizwa muri AFC Leopards.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, ku mbuga nkoranyambaga hacaracaye ifoto y’uyu mukinnyi ari kumwe na Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, bamwe bavuga ko yamaze gusinyira iyi kipe.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yabwiye IGIHE ko uyu mukinnyi atigeze asinyira Rayon Sports, gusa yemera ko bamwifuza ndetse hari ibiganiro byabaye ku mpande zombi.

Ati ’’Ntabwo yigeze asinya. Yari yaje kudusura afata ifoto na Perezida wa Rayon Sports. Turamwifuza ndetse hari ibiganiro byabayeho ariko aracyari umukinnyi wa AFC Leopards kuko ayifitiye amasezerano.’’

Umwe mu basesengura umupira w’amaguru mu Rwanda yavuze ko niba koko ifoto yafashwe itahinduriwe imimerere, uyu musore yaba yasinye mu bwiru kuko imugaragaza ari aho Rayon Sports isanzwe isinyishiriza abakinnyi bashya ndetse imbere ye hari inyandiko zigaragaza ko yasinye.

Kayumba wari Kapiteni wa FC Leopards yari agifite amasezerano yo gukinira iyi kipe yo muri Kenya ku buryo agomba kubanza kugira ibyo akemura kugira ngo atangazwe nk’umukinnyi wa Rayon Sports.

Uyu myugariro wahoze muri AS Kigali, yavuye mu Rwanda mu Ukwakira 2018, agiye muri Sofapaka FC atabonyemo umwanya uhagije wo gukina.

Muri Werurwe uyu mwaka, ni bwo yasinyishijwe na AFC Leopards na yo yo muri Kenya, itozwa na Cassa Mbungo André.

Iyi kipe iri mu zikunzwe muri Kenya, ariko ikomeje kugira n’ikibazo cy’amikoro nyuma y’igenda ry’umuterankunga, SportsPesa.

Mu gihe Kayumba Soter yaza muri Rayon Sports, azahanganira umwanya n’abarimo Iragire Saidi, Rugwiro Hervé, Habimana Hussein na Runanira Amza.

Rayon Sports iheruka gusinyisha rutahizamu w’Umunya-Côte d’Ivoire Drissa Dagnogo, wasinye ejo hashize.

Rayon Sports yanyomoje amakuru avuga ko yasinyishije myugariro Kayumba Soter ukinira AFC Leopards yo muri Kenya
Kayumba Soter yageze muri AFC Leopards muri Gashyantare 2019, anayibereye Kapiteni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza