Abafana ba Rayon Sports bamaze gukusanya asaga miliyoni 2 Frw yo kugoboka ikipe yabo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Werurwe 2020 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ikipe yabo no kuyitera inkunga muri ibi bihe imikino yahagaze, abafana ba Rayon Sports bamaze gukusanya 2,475,604 Frw mu gihe cy’iminsi itatu gusa.

Iki gikorwa cyatangijwe na Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, aho ku wa Kane tariki ya 19 Werurwe 2020, yasabye abakunzi b’iyi kipe kuyiba hafi muri ibi bihe imikino yahagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ubutumwa ubuyobozi bw’ikipe bwanyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bugira buti “Ikipe wihebeye iragukeneye, burya inshuti nyanshuti uyibona mu bihe bikomeye. Turwanye Coronavirus tunaharanira ko itadusenyera ikipe. Ni wowe, ni njyewe bo gufasha Rayon Sports kudasenywa na COVID-19 utanga icyo ushoboye. Kanda *610#, hera ku giceri cy’i 100 uraba ufashije ikipe.”

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko intego bwihaye ari ukugeza miliyoni 20 Frw.

Nk’uko byemejwe n’Umuyobozi wa Rayon Sports binyuze ku rubuga rwa Twitter, ku munsi wa mbere (Ku wa Kane tariki ya 19 Werurwe) hatanzwe 1,045,752 Frw, uwa kabiri (Ku wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe) warangiye ageze 1,914,599 Frw mu gihe uwa gatatu (kuwa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe) wasize ageze 2,475,604 Frw.

Rayon Sports ikoresha hafi miliyoni 20 Frw ku kwezi mu guhemba abakinnyi n’abakozi b’ikipe, gutegura imikino no mu bindi bikorwa by’ikipe.

Iyi kipe ubusanzwe yinjiza amafaranga iyakuye mu baterankunga barangajwe imbere n’uruganda rw’ibinyobwa rwa SKOL ndetse n’amafaranga yinjiye ku kibuga.

Rayon Sports iheruka kwakira Gicumbi FC tariki ya 14 Werurwe mu mukino wabaye mu muhezo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, gusa imikino yabaye ihagaritswe kugeza igihe kitazwi mu gihe kandi nta mafaranga iheruka guhabwa na SKOL mu rwego rwo kwishyura amadeni yagurijwe nk’uko bitangazwa na Munyakazi Sadate.

Abafana ba Rayon Sports bamaze gukusanya asaga miliyoni 2 Frw yo gufasha ikipe yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .