Abakinnyi ba Premier League bateye utwatsi icyemezo cyo kubakata 30% by’umushahara

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Mata 2020 saa 02:36
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi bo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, ntibiyumvisha ibyo gukatwa 30% by’umushahara wabo kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Mu nama yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 4 Mata 2020 nyuma ya saa Sita, hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, abakinnyi babwiwe ko amakipe azahomba agera kuri miliyari 1.137£ kubera ihungabana ry’ubukungu rizatezwa na Coronavirus.

Abari bahagarariye abakinnyi, ba kapiteni n’abatoza, basobanuriwe impamvu ari ngombwa ko bakatwa imishahara kugera kuri 30%.

Iyi nama idasanzwe yasojwe nta mwanzuro ufashwe kuko abahagarariye abakinnyi bagaragaje ko batiyumvisha neza icyo cyemezo ndetse Ishyirahamwe ryabo (PFA) ryashyize hanze itangazo rivuga ko ibiganiro bizakomeza.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abagera kuri 50, aho buri kipe yari ihagarariwe n’abantu batatu, amakipe menshi akaba yarahisemo aba kapiteni n’abatoza.

Premier League ngo yeretse abakinnyi uburyo Shampiyona niramuka idasubukuwe, izishyura miliyoni 762£ (asaga miliyari 902 Frw) amateleviziyo yaguze imikino. Abakinnyi babwiwe ko 30% bakatwa yaziba icyo cyuho.

Abakinnyi barimo kapiteni wa Liverpool, Jordan Henderson na Harry Maguire wa Manchester United, bagaragaje ko amafaranga bakatwa, yahabwa inzego Urwego rushinzwe ubuzima, aho kujya mu mifuka y’iyi shampiyona ihenze kurusha izindi.

30% by’umushahara wakatwa abakinnyi mu gihe cy’amezi 12, byangana na miliyoni 500£ mu gihe asaga miliyoni 200£ yari kuzajya mu misoro, yaba igihombo ku Bwami bw’u Bwongereza.

Joey Barton na David Cotterill, bigeze kuba abakinnyi muri Premier League, bombi bagaragaje ko badashyigikiye ibyo gukata imishahara abakinnyi.

David Cotterill yavuze ko atiyumvisha uburyo mu bantu basaga miliyoni 2.5 batunze za miliyoni mu Bwami bw’u Bwongereza, bumva ko abakinnyi 512 ba Premier League ari bo bakwiye gukatwa imishahara.

Abakinnyi ba Premier League bateye utwatsi icyemezo cyo kubakata 30% by’umushahara
Kevin De Bryune wa Manchester City ni umwe mu bakinnyi bitabiriye inama yabaye ku wa Gatandatu nyuma ya saa Sita

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .