Abakozi 55, ibikombe bibiri, amadeni n’imanza mu byo Sadate yashyikirije Komite ya Murenzi Abdallah (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Nzeri 2020 saa 04:57
Yasuwe :
0 0

Murenzi Abdallah wahawe na RGB kuyobora inzibacyuho mu muryango Rayon Sports, yamurikiwe ibyo wari ufite na Munyakazi Sadate wari uyoboye Komite Nyobozi icyuye igihe, birimo ibikombe bibiri.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, witabirwa n’Umukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi n’abagize komite zombi.

Twagirayezu Thaddée na Me Nyirihirwe Hilaire bo muri Komite iyobowe na Murenzi Abdallah bari bitabiriye uyu muhango, mu gihe ku ruhande rwa Munyakazi Sadate hari abarimo Furaha Jean Marie Vianney wari Visi Perezida wa kabiri.

Munyakazi yabwiye Komite y’Inzubacyuho ko mu byo bayishyikirije harimo ibikombe bibiri; icya Shampiyona ya 2018/19 n’icya Padiri Fraipont ikipe yegukanye mu 2019.

Ati “Duhaye komite y’inzubacyuho urutonde rw’imyenda twabashije kumenya kuko imyenda ihora iza umunsi ku wundi. Hari abafitiye umuryango amadeni nabyo turabibahaye. Ibijyanye n’ikipe, tubashyikirije abakinnyi 43 barimo 10 bato, abandi barimo abatoza icyenda n’abakozi b’umuryango batatu.”

“Hari raporo zitandukanye twagiye dukora, zirimo raporo tekinike imwe na raporo zindi zinyuranye zigera kuri enye. Hari inyandiko zijyanye n’amategeko ndetse hari n’imanza umuryango ufite nubwo atari ukuraga imanza, nazo tukaba tuzimurikiye Komite y’Inzibacyuho.”

Mu bindi byatanzwe harimo inyandiko 407 Rayon Sports yanditse n’izo yandikiwe, inyandiko 75 z’amasezerano yagiranye n’abakinnyi, abatoza n’abafatanyabikorwa, ibikoresho by’ikipe [biri ku kibuga], impapuro 643 zigaragaza ikoreshwa ry’umutungo, udutabo twa sheki 14 turimo utwarangiye n’impapuro eshanu zandikishirijweho ibirango by’ikipe muri RDB ariko batarahabwa. Hari kandi kashe z’Umuryango [nyinshi zifashishwa ku bibuga].

Murenzi Abdallah yavuze ko we na komite y’abantu babiri bagiye gufatanya, bizeye gukora cyane bagashyira ku mugorongo ibyo basabwe gukora mu minsi 30, ariko bazafatanya n’inzego z’igihugu, abafana ba Rayon Sports n’abayobozi bacyuye igihe.

Yashimiye kandi Komite Nyobozi yari iyobowe na Munyakazi Sadate ku kazi yakoze mu mezi 14 yari imaze ku buyobozi.

Ati “Ni ibibazo byari bihangayikishije abakunzi ba Rayon Sports by’umwihariko n’Abanyarwanda. Icyizere twagiriwe hamwe na bagenzi banjye, ndahamya ko tuzakora ibishoboka byose n’ubwitange ndetse n’umurava mu gukemura ibi bibazo. Dufite icyizere ko mu minsi 30 twahawe hari byinshi tuzaba dushyize ku murongo.”

“By’umwihariko ndashimira Perezida wa Komite ya Rayon Sports icyuye igihe ku bikorwa byiza ndetse n’inyandiko batugejejeho, ngira ngo mubonye ko mu byo baduhaye harimo n’ibikombe, bivuze ko baturaze gutwara ibikombe.”

Mu nshingano zahawe Komite y’Inzibacyuho izakora mu gihe cy’iminsi 30 uhereye kuri uyu wa 24 Nzeri, harimo kunoza amategeko y’Umuryango no kuyahuza n’itegeko rigenga imiryango itari iya Leta; gushyiraho inzego z’umuryango ziteganywa n’amategeko; no gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa bya Rayon Sports FC.

Hari kandi gutegura imbonerahamwe ngengamikorere y’umuryango n’ibikorwa byawo; gushyiraho uburyo buboneye bwo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo w’umuryango no gucunga umutungo w’umuryango mu gihe cy’inzibacyuho.

Murenzi Abdallah usanzwe ayobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare (FERWACY), agarutse muri Rayon Sports nyuma yo kuyibera umuyobozi hagati ya 2012 na 2014, aho yabifatanyaga no kuyobora Akarere ka Nyanza.

Kuki RGB yashiriyeho Rayon Sports ubuyobozi?

Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye ku wa Kabiri, Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yavuze ko muri iri sesengura bakoze basanze Rayon Sports ifite ibibazo bishingiye ku mategeko n’imiterere.

Umuryango Rayon Sports warihanangirijwe ndetse Komite Nyobozi yawo yari iyobowe na Munyakazi Sadate ikurwaho kuko yananiwe kuzuza inshingano.

RGB yavuze ko kuri ubu bigaragara ko hari Rayon Sports ebyiri; aho Rayon Sports Club yemejwe n’iteka rya Mininisitiri mu 1968 itandukanye na Association Rayon Sports yashinzwe mu 2013.

Yavuze ko kandi uyu muryango ufite ikibazo cy’icyicaro cy’aho ubarizwa kuko kuri ubu hagaragara hane harimo i Nyanza, Kicukiro na Gasabo ahakoreraga Munyakazi Sadate.

Ikindi cyagaragaye muri Rayon Sports ni uburyo yahinduye ikirangantego cyayo bitamenyeshejwe inzego zibishinzwe ndetse no kuba mu nzego ziyigize harimo izifite ubuzima gatozi kandi ubwayo atari impuzamiryango.

RGB yavuze ko Rayon Sports ifite ikibazo kijyanye n’ikoreshwa nabi ry’umutungo, aho kuri ubu nta bihumbi 200 Frw ifite kuri konti zayo, ikaba yarigeze kugiraho ibihumbi 10 Frw muri Nyakanga 2019 mu gihe kuri ubu ifite umwenda wa miliyoni 800 Frw zivuye kuri miliyoni 600 Frw mu mwaka ushize.

Yagaragaje uburyo muri Rayon Sports hatangazwa raporo z’itari ukuri cyane ku bijyanye n’amafaranga yinjira ku bibuga, ayasohotse cyangwa ayatanzwe n’afatanyabikorwa.

Urwego rw’Imiyoborere rwavuze ko kandi rwasanze mu bikombe bigera kuri 20 Rayon Sports yatwaye, kimwe gusa cyari kibitse mu biro bya Munyakazi Sadate ari cyo kigaragara.

Murenzi Abdallah ni we ugiye kuyobora Rayon Sports mu nzibacyuho y'iminsi 30
Twagirayezu Thaddée ni umwe muri babiri bagize Komite ya Murenzi Abdallah
Munyakazi Sadate amurikira Murenzi Abdallah ibyo Umuryango Rayon Sports ufite
Mu byo Munyakazi Sadate yatanze harimo ibikombe bibiri bigizwe n'icya Shampiyona kimwe ndetse n'icyo kwibuka Padiri Fraipont
RGB yasinye ku nyandiko z'ihererekanyabubasha zakozwe hagati y'impande zombi
Murenzi Abdallah na Munyakazi Sadate bafata ifoto nyuma yo guhererekanya ububasha bwo kuyobora Umuryango Rayon Sports
Murenzi Abdallah yavuze ko bizeye gukora ibyo basabwe mu minsi 30 yatanzwe
Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, yari yitabiriye uyu muhango w'ihererekanyabubasha muri Rayon Sports

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .