Amavubi akomeje kwitegura imikino ibiri azahuramo n’ikipe y’Igihugu ya Cap-Vert mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun mu 2022.
Amakuru ava mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu iri mu Bugesera, avuga ko abakinnyi batatu basezerewe nyuma y’imyitozo yo ku wa Mbere ari Iradukunda Bertrand wa Gasogi United, Twizeyimana Martin Fabrice na Mico Justin, bombi bakinira Police FC.
Basezerewe nyuma y’uko ikipe y’Igihugu yamaze kwiyongeramo abakinnyi 11 bakinira APR FC n’abandi batatu bakina hanze barimo Rwatubyaye Abdul, Meddie Kagere na Rubanguka Steve.
Ni icyiciro cya kabiri cy’abakinnyi basezerewe mu myitozo yatangiye ku wa 9 Ukwakira, aho bakurikiye batandatu bari basezerewe ku wa 25 Ukwakira.
U Rwanda ruzasura Cap-Vert mu mukino ubanza uteganyijwe tariki ya 11 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.
Biteganyijwe ko ikipe y’Igihugu izahaguruka i Kigali ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo, n’indege ya RwandAir kugira ngo biyorohere kwitegura neza umukino ubanza no kugerera mu gihugu igihe mbere y’uko hakinwa umukino wo kwishyura.
Amavubi ni aya nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma yo gutsindwa na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri yabaye mu Ugushyingo 2019.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!