Abanyarwanda batatu bashyizwe muri komisiyo zihoraho muri CAF

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Kamena 2020 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ruzahagararirwa n’abanyamuryango batatu muri komisiyo zihoraho z’Impuzamashyirahamawe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) mu 2020 na 2021.

Mu kwezi gushize kwa Gicurasi nibwo CAF yatangaje abazaba bagize Komisiyo 15 zihoraho zirimo izitegura amarushanwa, iy’ubuvuzi, iy’ubujururire, iyo gukemura impaka n’izindi.

Musabyimana Célestin yagumye muri Komisiyo ishinzwe gutegura Igikombe cya Afurika (CAN) mu gihe Perezida wa FERWAFA, Sekamana Jean Damascène, we yashyizwe muri komisiyo ishinzwe gutegura Shampiyona Nyafurika y’ibihugu (CHAN) asimbuye Nzamwita Vincent De Gaulle.

Undi Munyarwanda uri muri izi komisiyo ni Uwamahoro Tharcille Latifah wigeze kuba Umunyamabanga wa FERWAFA hagati ya Nzeri 2016 na Gashyantare 2018. Yagumye muri Komisiyo ishinzwe umupira w’amaguru w’Abagore, iyi yashyizwemo kuva mu 2017 ubwo hatorwaga Perezida wa CAF, Ahmad Ahmad.

Uwamahoro Tharcille Latifah yakomeje kuba muri Komisiyo ishinzwe gutegura umupira w'amaguru w'abagore
Musabyimana Celestin na we yagumye muri Komisiyo ishinzwe gutegura CAN
Perezida wa FERWAFA, Sekamana Jean Damascène yasimbuye Nzamwita Vincent De Gaulle muri Komisiyo ishinzwe gutegura CHAN

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .