Ni ku nshuro ya mbere umukino wa nyuma usoza irushanwa rihuza amakipe akomeye muri Afurika risojwe n’umukino umwe ndetse ni ubwa mbere ryahuje amakipe abiri yo mu gihugu kimwe.
Al Ahly yawukinnye idafite abarimo Walid Soliman, Aliou Dieng na Saleh Gomaa banduye COVID-19 mu gihe Zamalek SC yaburaga Abdallah Gomaa, Mahmoud Hamdy El-Wensh na Youssef Obama nabo banduye COVID-19 ndetse na Mohamed Abdelshafy wavunitse.
Mohamed Magdi Kafsha watanze umupira wavuyemo igitego cya mbere ni we watsinze icyahesheje igikombe Al Ahly ku munota wa 87, umutoza Pitso Mosimane yegukana iri rushanwa ku nshuro ya kabiri.
Amir Soleya ukina mu kibuga hagati yahesheje Al Ahly kuyobora umukino mu minota itanu ya mbere ku gitego yatsinze ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Kafsha.
Soleya yakinnye imikino 10 yose ya Champions League, Al Ahly yakinnye uyu mwaka ndetse ni cyo gitego cya mbere yayitsindiye muri iri rushanwa, kikaba kandi icya mbere kuva mu 2018.
Al Ahly yakomeje kwiharira umupira ishaka igitego cya kabiri, ariko Zamalek SC ni yo yabonye uburyo bukomeye bugana mu izamu bwashoboraga kuvamo igitego.
Byasabye gutegereza umunota wa 31, Zamalek ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na kapiteni Shikabala wahawe umupira na Achraf Bencharki, acenga abakinnyi babiri mbere yo gutera ishoti rikomeye umunyezamu Mohamed El Shanaway abona umupira ujya mu izamu.
Zamalek yashoboraga kandi kubona izamu ku munota wa 47, ishoti rikomeye ryatewe na Mostafa Mohamed rikurwamo n’umunyezamu El-Shanawy.
Nyuma y’iminota ibiri, iyi kipe yongeye gusatira ubwo Ahmed Sayed Zizo yazongaga ubwugarizi bwa Al Ahly, ariko El-Shanawy akiza izamu rye.
Igice cya kabiri ntiyabonetsemo uburyo bwinshi bugana mu izamu, uretse ubwo ku munota wa 53 aho Husseinel Shahat yananiwe gutsindira Al Ahly.
Gutsinda uyu mukino byafashije Al Ahly kegukana CAF Champions League ku nshuro ya cyenda mu gihe kandi imaze imikino 10 idatsindwa na Zamalek SC muri iri rushanwa, aho yayitsinze imikino itandatu.
Mosimane yabaye umutoza wa gatatu wegukanye iri rushanwa ari mu makipe abiri atandukanye. Yariherukaga mu 2016 ubwo yatozaga Mamelodi Sundowns, aho nabwo yari yatsinze Zamalek ku mukino wa nyuma.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!