Amavubi agiye kwipima na Taifa Stars mbere yo gucakirana na Mozambique

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ukwakira 2019 saa 06:34
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu Amavubi yateguriwe umukino wa gicuti n’iya Tanzania [Taifa Stars] mbere yo guhura na Mozambique mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo gukina Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu 2021.

Umukino w’Amavubi na Taifa Stars utegerejwe ku wa 14 Ukwakira 2019, uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa), Uwayezu François Régis, yabwiye Funclub dukesha iyi nkuru ko umukino wa gicuti utegura impande zombi bawemeranyijweho n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Tanzania (TFF).

Yagize ati “Niko bimeze uyu mukino uzabera i Kigali tariki ya 14 Ukwakira. Ni mu rwego rwo gukomeza gufasha ikipe yacu kwitegura neza urugamba ifite rwo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika.”

Yakomeje avuga ko “Kubona umukino wa gicuti ntibiba byoroshye ariko bagenzi bacu bo muri Tanzania twabyumvikanyeho kuko kuko nabo bizabafasha kwitegura neza iri rushanwa.’’

Amavubi azakoresha uyu mukino mu kwitegura imikino yo gushaka itike yayaganisha muri CAN, aherukamo mu myaka isaga 15 ishize.

Taifa Stars yo iherutse mu Gikombe cya Afurika cyabereye mu Misiri mu mpeshyi y’uyu mwaka, cyatwawe na Algerie.

U Rwanda ruri mu Itsinda F aho ruri kumwe na Cameroun izakira irushanwa, Cap-Vert na Mozambique.

Umukino warwo wa mbere ruzasura Mozambique mu Murwa Mukuru i Maputo ku wa 11 Ugushyingo 2019, mu gihe Tanzania yo izaba icakirana na Guinea Bissau i Dar Es Salaam.

U Rwanda rwitabiriye Igikombe cya Afurika inshuro imwe, aho rwagiyeyo mu 2004 ubwo iri rushanwa ryari ryabereye muri Tunisie.

Mu mikino y’amatsinda rugiye gukina, u Rwanda rusabwa kuba urwa mbere cyangwa urwa kabiri mu gihe Cameroun yaza imbere kuko hazazamuka ikipe imwe mu itsinda F (Cameroun ifite itike).

Buri tsinda rizatanga amakipe abiri akina Igikombe cya Afurika cya 2021 uretse irya F ririmo u Rwanda.

Imikino y’umunsi wa mbere n’uwa kabiri mu itsinda izakinwa hagati ya tariki ya 11 n’iya 19 Ugushyingo. Iy’umunsi wa gatatu n’uwa kane izakinwa hagati ya tariki ya 31 Kanama n’iya 8 Nzeli 2020. Umunsi wa gatanu uzakinwa hagati ya tariki ya 2 n’iya 13 Ukwakira 2020 mu gihe uwa nyuma uzakinwa hagati ya tariki ya 9 n’iya 17 Ugushyingo 2020.

Amavubi ahataniye gukandagiza ikirenge mu Gikombe cya Afurika aherukamo mu 2004
U Rwanda rumaze iminsi rwitwara neza. Aha Kapiteni w'Amavubi, Jacques Tuyisenge na Bizimana Djihad bishimiraga kimwe mu bitego byinjijwe mu izamu rya Seychelles mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Taifa Stars itegerejwe mu Mujyi wa Kigali aho izakinira n'Amavubi y'u Rwanda umukino wa gicuti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .