00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi y’Abagore ntakitabiriye imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ukwakira 2021 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore ntizitabira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2022, aho yari guhura na Djibouti mu ijonjora rya mbere.

U Rwanda na Djibouti byagombaga guhura mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2022 kizabera muri Maroc.

Tariki ya 20 Ukwakira 2021 ni bwo byari biteganyijwe ko u Rwanda ruzakina umukino wa mbere muri Djibouti mu gihe uwo kwishyura wari kubera i Kigali ku wa 26 Ukwakira 2021.

Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryandikiye Minisiteri ya Siporo riyisaba uburenganzira bwo gutangiza umwiherero w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore ariko kuva ubwo nta gisubizo iyi Minisiteri yari igatanze.

Nubwo izi nzego zombi ziteruraga ngo zibitangaze ku mugaragaro, ariko ibimenyetso byari bihari byagaragazaga ko iyi Kipe y’Igihugu y’Abagore itazitabira iyi mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2022.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu mu ntangiriro z’uku kwezi, Nizeyimana Mugabo Olivier uyobora FERWAFA, yaciye amarenga ko Amavubi y’Abagore atazitabira iyi mikino.

Ati “Turacyabiganiraho. Turi kubanza kuyireba uko imeze, nk’uko twabivuze haracyarimo ibibazo byinshi mu mupira w’abagore. Turabizi ko mu by’ukuri iriya kipe ititeguye, twavuganye n’ababatoza n’abayiri hafi, ntabwo yiteguye ku rwego rwa tekinike. Turabiganiraho turebe icyemezo cyo gufata ariko ubu iracyabura ibintu byinshi.”

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Ukwakira 2021, Minisiteri ya Siporo yasubije FERWAFA, iyimenyesha ko Amavubi y’Abagore atazitabira iyi mikino.

Minisiteri yavuze ko byaturutse ku buryo abangavu batarengeje imyaka 20 batsinzwe bisuzuguritse na Ethiopia, byagaragaje ko umupira w’amaguru w’abagore ukiri hasi.

Yakomeje ivuga ko hashingiwe ku kuba nta marushanwa y’imbere mu gihugu yabaye kuva mu 2018, bikajyana n’ingaruka COVID-19 yagize ku bikorwa by’imikino, isaba ko habanza gutegurwa amakipe mbere yo kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Biteganyijwe ko Igikombe cya Afurika cya 2022, kizakinwa hagati ya tariki ya 2 n’iya 23 Nyakanga 2022, aho kizitabirwa n’amakipe 12.

Tariki ya 24 Werurwe 2019 ni bwo Ikipe Nkuru y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore iheruka umukino wa gicuti ubwo yanganyaga igitego 1-1 n’ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino wabereye mu Karere ka Rubavu.

Shampiyona y’abagore mu byiciro byombi ntirongera gukinwa kuva muri Werurwe 2020 ubwo COVID-19 yageraga mu Rwanda.

Indi nkuru wasoma: Imikoranire idahamye hagati ya FERWAFA na Minisiteri ya Siporo nk’izingiro ryo kudakina kw’Amavubi y’Abagore

Ikipe y'Igihugu y'Abagore ntizitabira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .