APR FC yatsinze Heroes FC mbere yo guhura na Rayon Sports (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Ukuboza 2019 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Igitego cya Manishimwe Djabel mu gice cya mbere, cyafashije APR FC gutsinda Heroes FC 1-0 mu mukino wa 14 wa Shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Bugesera.

APR FC yakinnye idafite abarimo Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Sefu na Omborenga Fitina, yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 13, ku mupira wahinduwe na Nshimiyimana Yunusu, ukuweho na Ntakirutimana Theotime wa Heroes FC n’umutwe, usanga Djabel awohereza mu izamu n’ishoti rikomeye.

Imanishimwe Emmanuel wari umaze ukwezi adakina kuva avunikiye mu mukino Amavubi yakinnye na Cameroun, yinjiye mu kibuga ku munota wa 34, asimbuye Nshimiyimana Yunusu wavunitse.

Habura iminota umunani ngo igice cya mbere kirangire, Usengimana Danny yahushije uburyo bwiza ku mupira watewe na Manishimwe Djabel, uza mu kirere, awushyizeho umutwe ukurwamo na Twagirumukiza Clément.

Heroes FC yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura ku mupira Uwiduhaye Abubacar yahinduye mu izamu, ukubita igiti cy’izamu mbere y’uko abakinnyi ba APR FC bawurenza.

APR FC yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira Butera Andrew yacomekeye Ishimwe Kevin, ateye ishoti rikomeye umupira ukurwamo n’umunyezamu wa Heroes FC.

Iyi kipe ya nyuma ku rutonde, Heroes FC, yabuze amahirwe yo kwishyura mu minota y’inyongera, aho Uwiduhaye Abubacar yateye umupira hejuru y’izamu nyamara yari asigaranye na Rwabugiri Umar.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC iyobora Shampiyona n’amanota 34, irusha Rayon Sports ya kabiri amanota atandatu mu gihe amakipe yombi azahura ku wa Gatandatu utaha.

Rayon Sports izakina na Mukura Victory Sports mu mukino uzaba kuri iki Cyumweru kuri Stade ya Kigali.

Gahunda y’umunsi wa 14 wa Shampiyona

Tariki ya 14 Ukuboza 2019

  • Gasogi United 1-1 AS Kigali
  • Heroes FC 0-1 APR FC
  • Gicumbi FC 1-2 Bugesera FC

Tariki ya 15 Ukuboza 2019

  • Rayon Sports FC vs Mukura VS (Stade de Kigali, 15h00)
  • Musanze FC vs Etincelles FC (Stade Ubworoherane, 15h00)
  • SC Kiyovu vs Police FC (Stade Mumena, 15h00)
  • Sunrise FC vs Marines FC (Stade Nyagatare, 15h00)
  • Espoir FC vs AS Muhanga (Stade Rusizi, 15h00)
Abakinnyi ba Heroes FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga
Ntakirutimana Theotime akuraho umupira wari ukurikiwe na Nshimiyimana Yunusu
Niyomugabo Claude akura umupira kuri Munyeshyaka Gilbert
Nabyl Bekraoui wungirije muri APR FC atanga amabwiriza kuri uyu mukino
Umunyezamu Twagirumukiza Clement ntiyabashije kugarura umupira watewe na Djabel
Manishimwe Djabel yishimira igitego yatsinze
Usengimana Danny atera umupira n'umutwe nyuma yo gusumba Ntakirutimana
Rutayisire Hamza ahanganiye umupira na Usengimana Danny
Umunyezamu wa Heroes FC, Twagirumukiza Clement afata umupira
Manishimwe Djabel atwara umupira Mudacumura Jackson
Munyeshyaka Gilbert ahanganiye umupira na Nizeyimana Djuma
Rutayisire Hamza yisuka amazi
Visi Perezida wa APR FC Maj.Gen. Mubaraka Muganga yari yaje gushyigikira ikipe ye

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza