APR FC yongeye kunganya na AS Kigali ikomeza kuba ikipe rukumbi itaratsindwa (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Mutarama 2020 saa 05:59
Yasuwe :
0 0

Umukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona wahuje APR FC na AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Ikipe y’ingabo n’iy’Umujyi wa Kigali zongeye kugwa miswi nk’uko byagenze mu mikino ibanza, zikanganya igitego 1-1.

APR FC yakinnye idafite Bukuru Christophe kubera amakarita atatu y’umuhondo, Byiringiro Lague kubera ikarita itukura yabonye ku mukino wa Rayon Sports ndetse na Niyonzima Olivier Sefu.

Ku ruhande rwa AS Kigali, umutoza Eric Nshimiyimana yitabaje abakinnyi babiri bashya, Kayitaba Jean Bosco na Ndekwe Félix mu bakinnyi babanjemo.

Mu minota ya mbere, APR FC yananiwe gufungura amazamu ku mupira ukomeye Nizeyimana Djuma yateye mu izamu ariko usanga Rusheshangoga Michel wari uhagaze mu izamu awukuramo mu gihe kandi Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ yarokoye AS Kigali ubwo yakuragamo umupira w’umutwe watewe na Fitina Omborenga

Nizeyimana Djuma yananiwe kandi gutsinda ku mupira yambuwe na Bakame habura iminota irindwi ngo igice cya mbere kirangire.

Uburyo bumwe bukomeye bwabonywe n’ikipe y’Umujyi wa Kigali ni ubwa Kayitaba Jean Bosco wacenze umunyezamu Rwabugiri Umar ateye mu izamu ukurwaho na Mutsinzi Ange.

Kunganya uyu mukino byatumye APR FC itaratsindwa muri Shampiyona y’uyu mwaka, igira amanota 38 ku mwanya wa mbere, irusha amanota atandatu Police FC izakirwa na Sunrise FC ejo ku Cyumweru mu gihe Rayon Sports ya gatatu na 31, izakira Gasogi United.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Kiyovu Sports yanganyije na Etincelles FC ubusa ku busa, Bugesera FC itsinda Heroes FC igitego 1-0 mu gihe Mukura Victory Sports yatsindiye Espoir FC i Rusizi ibitego 2-1.

Gahunda y’umunsi wa 16 wa Shampiyona

Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Mutarama 2020

  • APR FC 0-0 AS Kigali
  • Heroes FC 0-1 Bugesera FC
  • SC Kiyovu 0-0 Etincelles FC
  • Espoir FC 1-2 Mukura VS

Ku Cyumweru tariki ya 5 Mutarama 2020

  • Gicumbi FC vs Marines FC (Stade Mumena , 15:00)
  • Musanze FC Vs AS Muhanga (Stade Ubworoherane , 15:00)
  • Sunrise FC vs Police Fc (Stade Golgotha, 15:00)
  • Rayon Sports vs Gasogi United (Stade de Kigali, 15:00)
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga
Ababanjemo ku ruhande rwa AS Kigali
Manishimwe Djabel acika Bishira Latif
Benedata Janvier atera umupira n'umutwe nyuma yo gusumba Nizeyimana Djuma
Omborenga Fitina ashaka uko acenga Benedata Janvier
Manishimwe Djabel ahanganiye umupira na Ahoyikuye Jean Paul
Ababyeyi ba Rwabuhihi Placide ukinira APR FC, bari baje kureba uyu mukino
Umunyamabanga mukuru wa APR FC, Lt Col Sekaramba Sylvestre
Visi Perezida wa APR FC Maj. Gen. Mubaraka Muganga yarebye uyu mukino
Niyomugabo Claude atwara umupira Nsabimana Eric Zidane
Ababanjemo ku ruhande rwa AS Kigali
Kapiteni wa APR FC Manzi Thierry asatirwa na Ndekwe Felix
Kapiteni wa APR FC Manzi Thierry asatirwa na Ndekwe Felix
Umunyezamu wa APR FC, Rwabugiri Umar atera umupira imbere
Umufana wa APR FC uzwi nka Suleiman, yahoze afana AS Kigali
Rusheshangoga arenza umupira wari utewe na Niyomugabo Claude
Nshuti Innocent na Rurangwa Mossi mu kirere, batanguranwa umupira
Nsabimana Eric atanga umupira atarebye
Myugariro w'iburyo wa AS Kigali, Rusheshangoga Michel yahuraga na APR FC yakiniye
Umutoza wa APR FC, Adil Mohamed Erradi aganiriza Nshuti Innocent
Rurangwa Mossi ashaka uko abuza Nshuti Innocent gutera umupira

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .