Arsenal yamuritse umwambaro wa gatatu izambara muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/2020 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Kanama 2019 saa 12:41
Yasuwe :
0 0

Ku bufatanye n’uruganda rwa Adidas, Arsenal yo mu Bwongereza yamaze gushyira ahagaragara umwambaro wa gatatu izajya yambara muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Uyu mwambaro wamuritswe kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Kanama uri mu ibara ry’ubururu bwijimye, aho ufite imirongo y’umuhondo itatu imanutse ku ntugu.

Mu gatuza, ku ruhande rw’ibumoso hari ikrango cya Arsenal mu gihe iburyo hari ikirango cya Adidas naho munsi yaho hakaba amagambo ya Fly Emirates mu magambo y’umuhondo.

Ku kubuko kw’ibumoso, hari amagambo ya ‘Visit Rwanda’, aho Arsenal ikomeje kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda mu mwaka wa kabiri uhereye mu mwaka ushize.

Mu mashusho yo kumurika iyi myenda, hagaragaramo abakinnyi nka Alexandre Lacazette, Héctor Bellerín, Ainsley Maitland-Niles, Matteo Guendouzi na Granit Xhaka.

Uyu mwambaro ukoranye ikoranabuhanga ku buryo urinda umukinnyi kugira ibyuya byinshi ndetse ukinjiza umwuka muke kugira ngo atagira ubushyuhe buri hejuru.

Tarikiya 1 Nyakanga ni bwo Arsenal yashyize hanze imyenda izajya yambara mu rugo, iri mu mabara y’umutuku ku mubiri hose, amaboko ari mu ibara ry’umweru.

Nyuma y’ibyumweru bibiri, yashyize hanze kandi imyambaro y’umuhondo izajya yambara yakiniye hanze, aho ari na yo yambaye kuri iki Cyumweru ubwo yatsindaga Newcastle United igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza.

Matteo Guendouzi ukina mu kibuga hagati ni umwe mu bamuritse uyu mwambaro wa gatatu Arsenal izajya yambara muri uyu mwaka w'imikino wa 2019/20
Arsenal ikomeje kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda binyuze mu magambo 'Visit Rwanda' yanditse ku kuboko ku ibumoso
Henrikh Mkhitaryan muri uyu mwambaro mushya
Lucas Torreira ukina hagati mu kibuga
Myugariro Sokratis Papastathopoulos mu mwambaro mushya
Rutahizamu w'umunya-Gabon Pierre-Emerick Aubameyang mu mwambaro mushya wa gatatu Arsenal izajya yambara uyu mwaka
Alexandre Lacazette mu mwambaro wa gatatu wa Arsenal
Arsenal y'abagore na yo izajya yambara iyi myambaro yasohotse
Arsenal yaraye itsinze Newcastle United igitego 1-0 mu mukino wayo wa mbere muri Premier League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza